Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2026 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yayitsinze iyirusha. Ifoto: UMUSEKE.RW
SHARE

Umukino waraye uhuje APR FC na Rayon Sports warangiye iyi kipe itsinzwe bigaragara. Ibitego 4 kuri 1 ni byinshi imbere y’ikipe yari yahuruje abafana ku buryo Stade Amahoro yari hafi kuzura abantu 45,000 isanzwe igenewe.

Reka iyitsinde ni mu gihe kuko yayirushaga haba mu gusatira, mu kugarira no mu kumenyana no kumenyerana kw’abakinnyi.

Rayon Sports ifite ikibazo cy’uko hari abakinnyi bayo bashya bataramenyerana na bagenzi babo kandi bituma guhanahana imipira mu buryo butanga igitego cyangwa amahirwe yacyo bigorana.

Ibi umutoza yabyirengagije  ahitamo kubanza mu kibuga abakinnyi batandatu bose bashya, batamenyeranye haba hagati yabo ubwabo haba no hagati yabo na bandi basanzwe muri iyi kipe.

Abo batandatu yabanjemo kandi bataziranye mu mikinire ni umunyezamu Kwizera Olivier, Yannick Bangala Litombo, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Ben Aziz Dao, Pizzalo Kitoko na Bienvénu.

APR FC, ku rundi ruhande, yakinaga ibyo izi, ikabikora kandi yifitiye ikizere gishingiye k’ukuba abakinnyi bayo baziranye, bemenyeranye.

Ibi biri mu byatumye ndetse igice cya mbere cy’umukino cyarangiye itsinze ibitego bibiri ku busa by’iyo bari bahanganye.

Ku munota wa 19, William Togui yatsinze icya mbere naho Ronald Ssekiganga atsinda icya kabiri habura iminota 43 ngo iki gice kirangire.

Ukurikije uko byari bimeze, ubona ko APR FC yari yiteganyirije n’abandi bakinnyi b’abasimbura bakomeye bari bateguwe ngo baze kuziba icyuho igihe cyose byari bube ngombwa.

Ku munota wa 58, abatoza kuri buri kipe bakoze impinduka, Rayon Sports ikuramo Serumogo Ally na Sindi Paul Jésus  basimburwa na Habimana Yvès na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange.’

APR FC yo yakuyemo  Memel Dao asimburwa na Ruboneka Jean Bosco.

Bidatinze[hari ku munota wa 69], yatsinze igitego cya gatatu cya Dauda Yussif wakuye umupira hagati agaca muri ba myugariro ba Rayon Sports.

Nyuma yo kugitsinda, APR FC yakuyemo Mugisha Gilbert na William Togui, basimburwa na Mamadou Sy na Denis Omedi.

Bruno Ferry utoza Rayon Sports nawe yagize ibyo ahindura akuramo Pizzalo na Ben Aziz Dao basimburwa na Ishimwe Fiston na Ganijuru Elie.

Ku munota wa 81, iyi kipe yabuze uburyo bwo gutsinda igitego ubwo Assouman yakoreshaga umutwe ngo arebe ko yagishyiramo ariko bikanga kuko umupira washyiwe muri koroneri na Pierre Ishimwa.

Ku munota wa 85, APR FC yakoze impinduka za nyuma ikuramo Djibril Quattara na Niyomugabo Claude basimburwa na Bugingo Hakim na Hakim Kiwanuka.

Ubwo kandi ni nako yacungaga ko ntawayinjiza igitego.gufasha ikipe ya bo.

Ubwo bakinaga iminota itanu y’inyongera, Ndikumana Assouman wa Rayon Sports yayitsindiye igitego rukumbi, itaha ityo, APR FC yegukanye intsinzi y’ibitego 4-1.

Yahembwe imidali ya zahabu, igikombe na Miliyoni Frw 20  naho Rayon Sports itahana Miliyoni Frw 10 zonyine, bivuze ko yahaburiye igikombe na Miliyoni Frw 10

Icyakora ikipe ya Rayon Sports y’abagore yo yatahanye igikombe na Miliyoni Frw 20 n’imidali, bivuze ko ibyananiye abagabo ba Rayon, abagore babishoboye.

Abagore bagize Rayon Sports WFC begukanye igikombe nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0.

Byatsindiwe na Mukagatete Emelyne, Coralie Odette Elsie Eyeang Nguema, Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ na Niyonshuti Emérance.

TAGGED:APRIgikombeIkipeRayonShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora
Next Article Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Bigoranye Police FC Yakuye Ku Izima APR FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?