Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: APR Women Volleyball na Police Women VC Zikwiye Kwigengesera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

APR Women Volleyball na Police Women VC Zikwiye Kwigengesera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2025 12:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakipe ya Volleyball ahagarariye u Rwanda ya Police na APR arasabwa kudakora ikosa mu mikino yayo ya nyuma mu matsinda mu gihe yombi ari kwitabira imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu cyiciro cy’abagore cyitwa African Women’s Club Championship.

Kugeza ubu Police Women Volleyball Club na APR Women Volleyball Club zombi ziri ku mwanya wa gatatu mu matsinda aherereyemo.

Ari guharanira uko yagera muri 1/8, bityo agomba kwirinda gutsindwa undi mukino mu matsinda arimo.

Ikipe ya APR WVC nubwo yatangiye itsinda ikipe yo mu Barabu ya Carthage WVC( ni iyo muri Tunisia) iyitsinze amaseti 3-1 yaje gutsindwa na Mayo Kani Evolution yo muri Cameroon amaseti 3-1, bituma itakaza umwanya wa mbere, ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu gusa.

Police Women VC na yo yatangiye nabi kuko yatsinzwe na Kenya Pipeline amaseti 3-1, ariko nayo iza gutsinda Club Omnisports Descartes yo muri Côte d’Ivoire iyitsinda amaseti 3-0  gusa nabyo ntibyayiha umwanya wa mbere.

Mu mikino  ya nyuma mu itsinda, ikipe ya Police izahura na Litto Volleyball Club kuri iki cyumweru, naho APR VC ikazahura na Nigeria Customs yakiriye iri rushanwa.

Ikipe ya APR Women Volleyball Club nitsinda Customs bizatuma ifata umwanya wa mbere bigakunda gusa ari uko iyitsinze amaseti 3-0.

Amakipe ya Volley y’abagore yaba iya APR niya Polisi agomba kwitwara neza.

Iramutse itsinzwe iseti imwe byaba bigoye ko irenga aho iri mu gihe  Carthage ya mbere  yaba yatsinze Mayo Kani evolution.

Ikipe ya APR Women Volleyball Club iramutse itsinzwe uyu mukino, Carthage igatsinda Mayo Kani byaba bivuze ko APR iguma ku mwanya wa gatatu.

Igihe kandi Mayo Kani yatsinda Carthage, APR yatsinzwe na Customs, APR yajya  ku mwanya wa nyuma.

Police WVC irasabwa gutsinda umukino w’uyu munsi,  ubundi ikizera kurangiza imikino iri ku mwanya wa kabiri, bityo muri 1/8 bikaba byayifasha kuba ihagaze neza.

TAGGED:APRIrushanwaPoliceVolley
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Ya Jenoside u Rwanda Rwarimo Amahanga Umwenda Wa Miliyari $1-Dr. Kaberuka
Next Article Banyarwanda Ntimuzemera Gupfa Nk’Isazi-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?