Kimwe mu byo abona ko byagira uruhare mu kugabanya amakimbirane mu ngo z’Abanyarwanda, ni uko habaho itorero ryihariye ryagenewe abagabo bakigishwa na bagenzi babo uko ingo zarushaho kubana neza.
Ubyemera atyo ni Evariste Murwanashyaka, umukozi mu mpuzamiryango ya sosiyete sivile, CLADHO, wari mu bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko yigaga k’Umuryango Nyarwanda utekanye n’uburyo amakimbirane yagabanuka cyane mu ngo.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko mu gushaka uko abagize umuryango bakumva ibintu kimwe ku byerekeye ibibazo basangiye, ari ngombwa ko abagabo bashyirirwaho iryo torero.
Kuba abagore bafite iryabo ryitwa ‘Mutima w’Urugo’ ribera i Nkumba muri Burera kuri we ni byiza ariko asanga iyo batashye badashobora mu buryo bworoshye kumvisha abagabo ibyo bahigiye.
Bigora abagore kumvisha abagabo amasomo batorejwe ahantu bo[abagabo] batari bari, Murwanashayaka akemeza ko bityo abagabo nabo bakeneye porogaramu yabo.
Yagiye kure mu gitekerezo cye, agera naho yibaza impamvu nta ‘nama y’igihugu y’abagabo’ iba mu nzego za Leta!
Ati: “Kimwe mu byo nka CLADHO tubona ko byagira uruhare rufatika mu kugabanya amakimbirane mu ngo ni uko habaho Itorero ry’abagabo, bakajya bahura ubwabo bakigaya, bakungurana ibitekerezo, umugabo yataha akaza yarahinduse bitewe n’inama yahawe na bagenzi be bashobora kuba bamurusha ubunararibonye.”
Uko inararibonye ibibona…
Callixte Karangwa umwe mu bagabo bakuru b’inararibonye waganiriye na Taarifa Rwanda yavuze ko igitekerezo cy’uko abagabo bakorera ibintu byabo mu mwiherero kandi ikigamijwe ari inyungu z’umuryango, kitaba ari cyo.
Asanga hasanzweho uburyo bwo kuganira ku bibazo biri mu muryango bwitwa ‘Umugoroba w’umuryango’.
Ni uburyo avuga ko bwatekerejwe neza kuko buhuza umugabo, umugore n’abana babo( iyo bose bahari), ikibazo kikaba icy’uko nta buryo buriho kandi buhamye bwo gukurikirana uko witabirwa ngo ubyazwe umusaruro.
Kuri we, iyo ibitekerezo byaganiriwe neza bivamo n’ibisubizo byiza, iyo byaganiririwe hamwe, abo ikibazo kireba bose bahari.
Ati: “Ikibazo ni uko n’uwo mugoroba udakora kandi wari watekerejwe neza. Uriho ku izina kuko uramutse ukoze wagira akamaro.”
Mu myaka mike yatambutse, umwe mu bari bitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano yabwiye abari aho harimo na Perezida Paul Kagame ko abagabo benshi badakunze kwitabira uwo mugoroba w’umuryango.
Kagame yabajije uwari Minisitiri w’Ubutabera icyo gihe Johnston Busingye(ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza) impamvu yabyo amusubiza ko ari uko abagabo baba bagiye gushaka inshuti z’umuryango.
Yabivugaga mu rwenya ariko rurimo ukuri k’uko abagabo baba badahari.
Indi ngingo avuga ko itaranoga ni uko hari abatarumva itandukaniro hagati y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Banyarwanda n’Abanyarwandakazi bityo bigatuma havuka amakimbirane.
Evariste Murwanashyaka avuga ko ibintu bikomeye bibangamiye umuryango muri rusange birimo ko n’ababyeyi basa nabaremerewe n’inshingano z’urugo k’uburyo kurera babirekeye abandi.
Ingaruka zabyo ni amakimbirane, ibiyobyabwenge, inda ku bangavu, ubukene mu ngo kubera guhora mu makimbirane bigatuma abana bata ishuri, bakazerera.
Murwanashyaka avuga ko niba Leta ishaka ko hagira ibikemuka kandi mu buryo burambye, igomba gutekereza uko hajyaho uburyo bwihariye bwo guhugura abagabo binyuze mucyo yise ‘Itorero ry’abagabo’.
Asanga inzego z’urubyiruko n’iz’abana zikwiye guhabwa ingengo y’imari yatuma ubushobozi bwazo mu by’umutungo n’igenamigambi bukomera, ibyo biyemeje bigamije kubarinda ubukene, uburara n’ubwomanzi bikagerwaho.
Imishinga igamije kuzamura urubyiruko nayo ntikwiye kuba ‘baringa’ ahubwo ikwiye kuba ihamye kandi iha benshi akazi n’imibereho biboneye.
Inama Nyunguranabitekerezo yigaga ku muryango nyarwanda yari iyobowe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée n’Urugaga rw’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abitabiriye inama biyemeje ibikorwa birimo gushyiraho no guteza imbere ingamba zihamye zo gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango hakiri kare, hifashishijwe ubujyanama, ubuhuza bw’imiryango n’imikoranire y’inzego z’ibanze, hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.