Ashima Ko Abanyarwanda Barenze Ibibi Byinshi Bahitamo Iterambere

Mohd Yassin uyobora Ikigo cyakira imizigo izana mu Rwanda, Magasins Géneraux du Rwanda, (MAGERWA) avuga ko nk’umunyamahanga umaze imyaka ibiri mu Rwanda, yasanze uko Abanyarwanda babanye ari urugero rwiza rwo kurenga ibibi.

Yabibwiye Taarifa nyuma y’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe n’abakozi b’ikigo ayoboye, kibera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi muri Gasabo.

Mohd Yassin avuga ko umuntu wese wumvise ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashesha urumeza.

Avuga ko kubyumva no kureba amafoto cyangwa amashusho yabyo,  bituma ubyumvise ahita yumva umubabaro abahigwaga bagize kandi akiyumvisha n’ubunyamaswa ababikoze babikoranye.

- Advertisement -

Ati: “ Ni  Ibintu bibabaje, bikora umuntu ku mutima bikamutera intimba. Twabyumvaga tutarabona uko byagenze, ariko iyo usuye urwibutso ubona mu ncamake ko ibintu byari bikomeye. Iyo usomye ibyanditswe kuri Jenoside, wumva ugize intimba ku mutima”.

Yassin avuga ko n’ubwo ari uko byagenze, Abanyarwanda b’iki gihe hari isomo rinini baha andi mahanga.

Ni isomo ryo kwiyunga, abantu bakarenga ibibatanya bakubaka igihugu cyababyaye.

Umuyobozi wa MAGERWA avuga mu myaka ibiri amaze akorera mu Rwanda, yasanze ari igihugu gifite abaturage bashimitse, biyemeje kurenga byinshi bibi bakiteza imbere.

Ati: “ Abaturage babanye neza, bunze ubumwe. Abanyarwanda barakundanye mu buryo bw’uko n’ubwo bazi ibyababayeho mu mwaka wa 1994, ariko biyemeje ko bitazongera na rimwe, kandi ibyo bituma bakorana umwete ngo biteze imbere”.

Mohd Yassin(ubanza ibumoso) n’abo bakorana bashyira indabo ku mva rusange y’Urwibutso rwa Gisozi.

Ibi byiyongeraho indi ngingo y’uko u Rwanda rutekanye.

Mohd Yassin avuga ko mu myaka irenga 10 amaze muri Afurika, mu Rwanda yahasanze umutuzo  bitoroshye kubona ahandi.

Umwe mu bakozi ba MAGERWA witwa Théophile Murasanyi avuga ko we na bagenzi be baje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubaha icyubahiro, ariko anenga abantu bazi aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe, bakaba batarahavuga ngo ishyingurwe.

Yemeza ko ibi bibangamira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje gukorana.

Icyakora yabwiye Taarifa ko kuba Fulgence Kayishema uri mu bantu bakomeye bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yarafatiwe muri Afurika y’Epfo, ari ikintu cyo kwishimira kandi giha ubutumwa abandi bakoze kiriya bw’uko bitinde bitebuke bazafatwa.

Fulgence Kayishema Umaze Imyaka Myinshi Yihisha Kubera Jenoside YAFASHWE

Kayishema ari mu bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyange.

Bashyize indabo ku mva rusange ishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bagera ku 250,000.
Basobanuriwe uko byangeze mu bice by’Umujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version