Valérie Mukabayire wayoboye AVEGA Agahozo mu myaka yatambutse yagiriye abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi inama yo gukomera mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 kizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 07, Mata, 2025.
Yababwiye ko ibyo biboneye mu mwaka wa 1994 byari bibi k’uburyo kuba bakiriho bakomeye, bikwiye gutuma batagira amarira bereka ababanga, ahubwo bakwiye gukomeza gutwaza.
Mukabayire yabibwiye abari baje ku kiganiro cyahuje abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bahagarariye abandi bo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, Kamonyi na Gicumbi bari bateraniye mu Nzu mberabyombi y’Akarere ka Gasabo.
Abo babyeyi bagejejweho ikiganiro ku budaheranwa n’isanamitima kibategurira kwinjira mu cyunamo.
Mu kiganiro cya Mukabayire cyamaze hafi iminita 40, yababwiye ko kuba bararokotse kandi barabonye amahano bakaba bagitwaje ari ubutwari.

Ati: “ Nubwo badushoreraga tukemera bakajya kudutema ntawe utaka cyangwa ngo agire icyo avuga kindi, aho turokokeye ubu duhagaze neza. Ntitwasaze, abaturokoye basanze tugihumeka. Inkotanyi ntabwo zaje kuduha bya biganiro by’isanamutima, ahubwo zari hariya zireba niba nta yindi Nterahamwe itwica”.
Interahamwe zivugwa aha ryari ihuriro ry’urubyiruko n’abantu bakuru bari mu ishyaka rya MRND(Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement).
Guverinoma y’Abatabazi yakoresheje urwo rubyiruko rufatanyije n’uwa CDR mu gukorera Abatutsi Jenoside.
CDR (Coalition pour la Défense de la République) nayo yari ishyaka rikomeye ryakoranaga na MRND muri byinshi.
Mukabayire yavuze ko gutwaza kw’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi kwatumye barera abana babo n’ab’abandi kandi abo barakuze barabyara.
Ati : “Muri ibyo byose twakoraga uko dushoboye ngo dutere imbere kandi tukabikora twumva dutekanye, dufite agaciro, ntawe uduhuzaho inkeke bityo dushobora kurerera u Rwanda”.
Yasabye bagenzi be ko badakwiye kwereka abanzi amarira yabo.
Perezidante wa Kabiri wa AVEGA-Agahozo ku rwego rw’igihugu Constance Mpinganzima yibukije ababyeyi bari aho ko ihungabana ryagaragaye mu mwaka wa 2024 ryabaye ku bantu 2,016 kandi abarenga 80% ni abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mpinganzima avuga ko iryo hungabana ryarushijeho kugaragara ubwo mu Rwanda humvikanaga amakuru y’abarokotse Jenoside bishwe nabi.

Abantu baribuka iby’urupfu rw’umukecuru wiciwe mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma agacibwa umutwe, ukajugunywa mu musarane.
Mpinganzima avuga kandi ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bisubiza irudubi intambwe benshi barateye mu kwiyubakamo ubumwe n’ubudaheranwa.
Nawe ashima ko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe bateye intambwe mu kwiyubakira ejo hazaza kandi akababwira ko imbaraga zose zubaka igihugu zibari inyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bernard Bayasese ashima abapfakazi ba Jenoside ubushake bagize bwo kubabarira bigatuma biyubaka kandi bikagira uruhare mu kubaka u Rwanda.
Ashima ko Leta itagenya buri mwaka ingengo y’imari yo gufasha abatishoboye harimo abahabwa inkunga y’ingoboka, serivisi z’ubuzima, gusanira abantu inzu zasenyutse no kubakira no gutuza ababyeyi b’intwaza bagizwe incike na Jenoside bagashyirwa mu nzu ziswe Impinganzima.
Icyakora avuga ko hakiri ibibazo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubukene, uburwayi níbindi bikomoka ku ngaruka za Jenoside, urugero nk’ abageze mu zabukuru bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kubera uburwayi, abadafite amacumbi cyangwa abafite ashaje n’ibindi.
Yemeza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’ibyo byose ariko cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yava no mu buryo yagaragaramo bwose.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe no gusana imitima Dr. Chaste Uwihoreye yabwiye abari aho ko ‘nta mvura idahita’ kandi ko ‘nta joro ridacya’.
Yashakaga kuvuga ko amage bahuye nayo mu gihe cya Jenoside yatambutse, ko ubu ari igihe cyo kutadohoka ku buzima, bakumva ko ‘ari ibiti by’inganzamarumbo’.
Ibiti nk’ibi biba byarakuze bikagura amashami akaba magari k’uburyo amatungo cyangwa abantu baza kubyugamamo izuba.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva nawe yibukije ababyeyi bitabiriye iriya nama ko ubudaheranwa ari ingenzi kugira ngo abantu batere imbere.
Yabijeje ko mu gihe cyo kwibuka kizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 07, Mata, inzego zose ziyemeje ko abarokotse Jenoside bazakomeza kubaho neza.
Ku byerekeye umutekano, Dusengiyumva yabwiye abo babyeyi ati : Turi kumwe… Dufite amaboko. Twamaze kuganira n’inzego za Polisi, iza RDF, iz’iperereza…twese twahuje imbaraga kandi ndabasezeranya ko mu minsi yose iri imbere ubufatanye dufitanye buzatuma ntacyo muhungabana”.

Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo mu gihugu barenga 19,000.
Ikiganiro k’ubudaheranwa n’isanamitima gitegurira abanyamuryango ba AVEGA kwinjira mu cyunamo cyabereye no mu Karere ka Rusizi na Huye.
Abitabiriye ikiganiro cyabereye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Gasabo ni abantu 500.