Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AVEGA Irasaba Abanyamuryango Bayo Gukomera Mu Gihe Cyo Kwibuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

AVEGA Irasaba Abanyamuryango Bayo Gukomera Mu Gihe Cyo Kwibuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2025 3:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ababyeyi ba AVEGA bahoberana bifurizanya gukomera.
SHARE

Valérie Mukabayire wayoboye AVEGA Agahozo mu myaka yatambutse yagiriye abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi inama yo gukomera mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 kizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 07, Mata, 2025.

Yababwiye ko ibyo biboneye mu mwaka wa 1994 byari bibi k’uburyo kuba bakiriho bakomeye, bikwiye gutuma batagira amarira bereka ababanga, ahubwo bakwiye gukomeza gutwaza.

Mukabayire yabibwiye abari baje ku kiganiro cyahuje abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bahagarariye abandi bo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, Kamonyi na Gicumbi bari bateraniye mu Nzu mberabyombi y’Akarere ka Gasabo.

Abo babyeyi bagejejweho ikiganiro ku budaheranwa n’isanamitima kibategurira kwinjira mu cyunamo.

Mu kiganiro cya Mukabayire cyamaze hafi iminita 40, yababwiye ko kuba bararokotse kandi barabonye amahano bakaba bagitwaje ari ubutwari.

Valérie Mukabayire wayoboye AVEGA Agahozo mu myaka yatambutse.

Ati: “ Nubwo badushoreraga tukemera bakajya kudutema ntawe utaka cyangwa ngo agire icyo avuga kindi, aho turokokeye ubu duhagaze neza. Ntitwasaze, abaturokoye basanze tugihumeka. Inkotanyi ntabwo zaje kuduha bya biganiro by’isanamutima, ahubwo zari hariya zireba niba nta yindi Nterahamwe itwica”.

Interahamwe zivugwa aha ryari ihuriro ry’urubyiruko n’abantu bakuru bari mu ishyaka rya MRND(Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement).

Guverinoma y’Abatabazi yakoresheje urwo rubyiruko rufatanyije n’uwa CDR mu gukorera Abatutsi Jenoside.

CDR (Coalition pour la Défense de la République) nayo yari ishyaka rikomeye ryakoranaga na MRND muri byinshi.

Mukabayire yavuze ko gutwaza kw’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi kwatumye barera abana babo n’ab’abandi kandi abo barakuze barabyara.

Ati : “Muri ibyo byose twakoraga uko dushoboye ngo dutere imbere kandi tukabikora twumva dutekanye, dufite agaciro, ntawe uduhuzaho inkeke bityo dushobora kurerera u Rwanda”.

Yasabye bagenzi be ko badakwiye kwereka abanzi amarira yabo.

Perezidante  wa Kabiri wa AVEGA-Agahozo ku rwego rw’igihugu Constance Mpinganzima yibukije ababyeyi bari aho ko ihungabana ryagaragaye mu mwaka wa 2024 ryabaye ku bantu 2,016  kandi abarenga 80% ni abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mpinganzima  avuga ko iryo hungabana ryarushijeho kugaragara ubwo mu Rwanda humvikanaga amakuru y’abarokotse Jenoside bishwe nabi.

Constance Mpinganzima

Abantu baribuka iby’urupfu rw’umukecuru wiciwe mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma agacibwa umutwe, ukajugunywa mu musarane.

Mpinganzima avuga kandi ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bisubiza irudubi intambwe benshi barateye mu kwiyubakamo ubumwe n’ubudaheranwa.

Nawe ashima ko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe bateye intambwe mu kwiyubakira ejo hazaza kandi akababwira ko imbaraga zose zubaka igihugu zibari inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bernard Bayasese ashima abapfakazi ba Jenoside ubushake bagize bwo kubabarira bigatuma biyubaka kandi bikagira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Ashima ko Leta itagenya buri mwaka ingengo y’imari yo gufasha abatishoboye harimo abahabwa inkunga y’ingoboka, serivisi z’ubuzima, gusanira abantu inzu zasenyutse no kubakira no gutuza ababyeyi b’intwaza bagizwe incike na Jenoside bagashyirwa mu nzu ziswe Impinganzima.

Icyakora avuga ko hakiri ibibazo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubukene, uburwayi níbindi bikomoka ku ngaruka za Jenoside, urugero nk’ abageze mu zabukuru bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kubera uburwayi,  abadafite amacumbi cyangwa abafite ashaje n’ibindi.

Yemeza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’ibyo byose ariko cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yava no mu buryo yagaragaramo bwose.

Impuguke mu buzima bwo mu mutwe no gusana imitima Dr. Chaste Uwihoreye  yabwiye abari aho ko ‘nta mvura idahita’ kandi ko ‘nta joro ridacya’.

Yashakaga kuvuga ko amage bahuye nayo mu gihe cya Jenoside yatambutse, ko ubu ari igihe cyo kutadohoka ku buzima, bakumva ko ‘ari ibiti by’inganzamarumbo’.

Ibiti nk’ibi biba byarakuze bikagura amashami akaba magari k’uburyo amatungo cyangwa abantu baza kubyugamamo izuba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva nawe yibukije ababyeyi bitabiriye iriya nama ko ubudaheranwa ari ingenzi kugira ngo abantu batere imbere.

Yabijeje ko mu gihe cyo kwibuka kizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 07, Mata, inzego zose ziyemeje ko abarokotse Jenoside bazakomeza kubaho neza.

Ku byerekeye umutekano, Dusengiyumva yabwiye abo babyeyi ati : Turi kumwe… Dufite amaboko. Twamaze kuganira n’inzego za Polisi, iza RDF, iz’iperereza…twese twahuje imbaraga kandi ndabasezeranya ko mu minsi yose iri imbere ubufatanye dufitanye buzatuma ntacyo muhungabana”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva.

Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo mu gihugu barenga 19,000.

Ikiganiro k’ubudaheranwa n’isanamitima gitegurira abanyamuryango ba AVEGA kwinjira mu cyunamo cyabereye no mu Karere ka Rusizi na Huye.

Abitabiriye ikiganiro cyabereye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Gasabo ni abantu 500.

TAGGED:AbatutsifeaturedIngangabitekerezoJenosideKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Banki Nkuru Y’u Rwanda Irategura Abazayikorera Ejo Hazaza
Next Article Rubavu: Inkubi Yasakambuye Inzu Nyinshi Zirimo N’Amashuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?