Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Avuga Ko Ubukene Bw’Ababyeyi Buha Icyuho Abashaka Gusambanya Abanyeshuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Avuga Ko Ubukene Bw’Ababyeyi Buha Icyuho Abashaka Gusambanya Abanyeshuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 April 2023 4:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyeshuri wiga muri Kayonza Modern School iri mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza witwa Promesse Iradukunda avuga ko imwe mu mpamvu zituma abakobwa bato batwara inda cyangwa bakanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ubukene baba baravanye iwabo.

Avuga ko hari abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bashukwa n’abagabo bafite amikoro bakabaha ibyo batavanye iwabo, byatinda bakazabasambanya bakabatera inda zitateguwe kandi aho zinjirira ni ho na SIDA yandurira.

Iradukunda avuga ko ubukene bamwe mu bana bavana iwabo buha icyuho abashaka kubangiza bakabashukishwa ibyo bita ‘uduhendabana’.

Ati: “ …Mbona biterwa wenda n’abanyeshuri batabona ibya ngombwa bakabaye bahabwa n’ababyeyi babo bityo rero bahura n’abandi bahungu bafite ubushobozi bakaba babashuka bakabagusha mu busambanyi.’

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku rundi ruhande, Promesse Iradukunda avuga ko mu kigo yigaho nta bakobwa benshi bahatwarira inda.

Yemeza ko abarezi babo babigisha ububi bwo kwiyandarika.

Umukobwa uhagarariye bagenzi be( Doyenne, Dean) biga kuri kiriya kigo witwa Ayinkamiye Gloria asaba bagenzi be gukomeza kuzirikana ko kuvuga ‘OYA itarimo ubutinde’ ari imwe mu ntwaro zabafasha kudatwara inda.

Avuga ko abakobwa ayoboye bagira imyitwarire iboneye, ariko ngo ntihabura bake bagaragaraho ubwomanzi.

Yemeza ko muri iyo myitwarire yose, nta mukobwa urahatwarira inda.

- Advertisement -

Aha bagenzi be inama yo gukomeza kwirinda uwabatera inda cyangwa akabashuka kuko utabyirinze, ahura n’ibibazo birimo gutwara inda, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umukobwa uhagarariye bagenzi be biga kuri kiriya kigo witwa Ayinkamiye Gloria

Ati: “ Nk’ubu iyo nza kuba ntaririnze, ntabwo mba ngeze mu mwaka wa gatandatu ngo ejo nzabe ndangije kwiga njye hanze ngo nshake imibireho”.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ivuga ko umubare w’abakobwa banduye SIDA ukubye  inshuro eshatu uw’abahungu bari mu kigero kimwe.

Abakozi b’iki kigo bari kuzenguruka mu turere twose tw’Intara y’i Burasirazuba mu bukangurambaga bwo kwibutsa urubyiruko mu buryo bw’umwihariko n’abandi muri rusange ububi bwo kutirinda SIDA.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyagatare, bukomereza mu Karere ka Gatsibo, bukomereza  muri Kayonza n’i Rwamagana.

Hari gahunda yo kubukomereza mu Karere ka Kirehe, Akarere ka Ngoma n’Akarere ka Bugesera.

Umujyi wa Kigali niwo wa mbere ufite ubwandu bwa SIDA buri hejuru, hagakurikiraho Intara y’i Burasirazuba , igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo.

Ubwandu buke bw’iyi ndwara buba mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abanyarwanda bagirwa inama yo kwifata, kubera abakunzi babo indahemuka, gukoresha agakingizo ndetse no gukebwa.

TAGGED:featuredKayonzaRwandaUbukeneUbusambanyiUmunyeshuri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Ikomeje Kubahiriza Amasezerano Ifitanye Na RBC
Next Article Urugaga Rw’Abakozi CESTRAR Rurasaba Leta Kwita Ku Mutekano W’Abakora Mu Birombe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?