Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: B-21 Raider: Indege Y’Intambara Abanyamerika Bihariye Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

B-21 Raider: Indege Y’Intambara Abanyamerika Bihariye Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2022 7:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amerika isanzwe ari yo gihangange mu bya gisirikare kurusha ibindi bihugu ku isi. Ndetse n’ingengo yayo y’imari igenewe igisirikare ikubye ubwinshi iz’ibihugu byinshi birimo n’u Bushinwa.

Mu rwego rwo gukomeza kuba ku isonga kuri iyi ngingo, iki gihugu cyakoze kandi gitangaza ubwoko bushya bw’indege ya gisirikare bise B-21 Raider.

Hari ubundi bwoko bushya bwayo buzakorwa mu gihe kiri imbere.

Umwihariko w’iyi ndege n’uko ishobora gutwara intwaro za karahabutaka zisanzwe ariko ngo ishobora no gutwara intwaro za kirimbuzi, izo bita nuclear munitions, zose ikazitwarira icyarimwe.

 Muri Miniseteri y’ingabo z’Amerika bavuga ko hari ikoranabuhanga ryashyizwe muri iriya ndege, ritagomba gushyirwa mu itangazamakuru.

Ibyo birimo ikoranabuhanga ikoresha irasa, umuvuduko wayo, ubwoko bwa moteri zayo n’ibindi.

Igishushanyo mbonera cy’uburyo iyi ndege yakozwe cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2015.

Mu Ukuboza, 2018 nibwo igishushanyo cya mbere cy’ibanze cy’uko yakozwe cyarangiye cyerekwa ababifite mu nshingano.

Ni indege zikorwa n’uruganda rwitwa Northrop Grumnan kiyobozwa na Kathy Warden.

Warden  avuga ko iyi ndege ifite ikoranabuhanga riri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze kuri murumuna wayo witwa B-2.

Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi zisanganywe indi ndege itabonwa n’ibyuma by’ikoranabuhanga bita radars.

Izo ni indege bita ‘MQ 9-Reaper’ drone.

‘MQ 9-Reaper’ drone.

Ni indege Amerika yifashisha iyo iri guhiga abantu bose ifata nk’abanzi bayo bakomeye.

Muri abo harimo n’uwo iherutse kwica witwa Ayman Al Zawahiri wahoze ari uwa kabiri kuri Osama Bin Laden wari umuyobozi mukuru wa Al Qaida.

Yari umuhanga mu gutegura ibitero akaba n’umujyanama wa Bin Laden mu bya gisirikare.

Al-Zawahiri w’imyaka 71 yishwe arashwe ibisasu bya missiles bibiri  bita Ninja, birashwe na ziriya Drones.

Ni missiles zarashwe na drones za CIA zari zimaze imyaka zimuhanze amaso ariko hategerejwe igihe nyacyo azaba ari ahantu hakwiye ho kumurasira.

Amashami y’igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi zifite urwego rw’ingabo zishinzwe kurinda isanzure, bita US Space Force.

Uru rwego rufite abasirikare 8,400 n’indege kabuhariwe za gisirikare zigera kuri 77.

TAGGED:AmerikaIgisirikareIndegeIngabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umujyi Wa Kigali Ushimirwa Uko Wita Ku Baturage N’Ubwo Hakiri Ibyo Gukora
Next Article Umujyi Wa Kigali: Polisi Yafashe Abibishaga Imbunda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?