Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, yatangaje ko yatangije ishami ryayo ku rwego rwa Afurika, rizajya rikurikirana amarushanwa kuri uyu mugabane arimo na Shampiyona Nyafurika, BAL, irimo kubera mu Rwanda.
Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi, FIBA, iyi ikaba ari inshuro ya mbere NBA itangije ishami hanze ya Amerika ya Ruguru.
Mu bandi bafatanyije na NBA harimo abashoramari bayobowe na Babatunde “Tunde” Folawiyo uyobora Yinka Folawiyo Group, na Tope Lawani uyobora Helios Fairfax Partners Corporation (HFP).
Lawani na Folawiyo bazafatanya n’Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya NBA muri Afurika, iyobowe n’umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams.
Hazaba kandi harimo Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri wungirije wa NBA akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa, Mark Tatum.
Mu bafatanyabikorwa harimo na Ambasaderi wa NBA ku isi akaba n’umushoramari, Dikembe Mutombo, ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Abandi bashoramari biyongera muri NBA Africa barimo uwakinnye muri NBA, Luol Deng ukomoka muri Sudani y’Epfo, Grant Hill na Joakim Noah.
Lawani yavuze ko mu mateka ya Helios bakomeje guhuza ubuhanga n’impano ku mishinga nyafurika, aya akaba ari amahirwe adasanzwe yo kubikora ku isi ya siporo ku bufatanye na NBA.
Ati “Nk’umufatanyabikorwa wiyemeje kandi ufite uburambe mu bucuruzi bukorera muri Afurika yose, turateganya gutanga umusanzu mu buhanga bwacu, guhuza no kugira ubumenyi ku isoko kugira ngo dushyigikire iterambere rya NBA muri Afurika no ku mugabane wa Afurika.”
Komiseri wa NBA, Adam Silver, yavuze ko iyi ntambwe ari umusaruro w’ibyakozwe mu myaka myinshi y’ishoramari mu guteza imbere Basketball muri Afurika.
Ati “Twizera ko basketball ishobora guhinduka siporo ya mbere muri Afurika mu myaka icumi iri imbere, kandi ntegereje kuzakorana cyane n’abashoramari bacu kugira ngo iyo ntego igerweho.
Ambasaderi wa NBA ku isi n’umushoramari wa NBA muri Afurika Dikembe Mutombo we, yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka kuri Basketball muri Afurika.
Ati “Nishimiye kwinjira muri iri tsinda ryihariye ry’abayobozi biyemeje ku mugabane wa Afurika no gukoresha umukino mu kuzamura imibereho y’abantu. Nagize amahirwe kuba mu bakinnyi ba mbere baturutse muri Afurika bagize uruhare muri NBA, kandi kubera ubwitange bw’abo bantu, abandi bakinnyi batabarika bazagira amahirwe yo gukurikiza inzira yanjye mu myaka iri imbere. ”
NBA ifite amateka mu myaka ibarirwa mu binyacumi muri Afurika, ikaba yarafunguye icyicaro cyayo ku mugabane wa Afurika i Johannesburg mu 2010.
Folawiyo ukomoka muri Nigeria, ni we muyobozi mukuru wa Yinka Folawiyo, itsinda ry’inganda zitandukanye zo muri Nigeria zibanda ku gucukura peteroli, ubucuruzi bw’ingufu, ubwikorezi n’ubwubatsi.
Yahoze kandi ari umuyobozi n’umunyamigabane wa MTN Nigeria, akaba na Perezida wa Coronation Merchant Bank.
Ni mu gihe HFP ari isosiyete ikora ishoramari yo muri Canada, yibanda ku ishoramari rya leta n’abikorera by’umwihariko muri Afurika.
Yashinzwe mu 2020 biciye mu bucuruzi hagati ya Fairfax Africa Holdings na sosiyete icunga abafatanyabikorwa ba Helios Investment Partners, Helios Holdings Limited.
Umuyobozi mukuru wayo ni umucuruzi wo muri Nigeria ufite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu ishoramari.
Yabaye mu nama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi bikomeye muri Afurika. Ni umwe kandi mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya mbere ku Isi, Massachusetts Institute of Technology (MIT) n’inama ngishwanama y’umuyobozi wa Kaminuza ya Harvard.