Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bagiye Kurega Facebook Kuko Yatumye Bakorerwa Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Bagiye Kurega Facebook Kuko Yatumye Bakorerwa Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2021 2:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abo baturage ni abo mu bwoko bw’aba Rohingya bo muri Myanmar. Bavuga ko bagiye kurega Facebook kubera ko ngo yifashishijwe n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu kugira ngo ikwize urwango rwo kubamara.

Bavuga ko mu kirego cyabo bifuza ko Facebook yacibwa Miliyari 150 $ y’impozamarira.

Kuri uyu wa Mbere bagejeje ikirego mu Rukiko rwa California.

Ikirego cy’aba Rohingya cyatanzwe n’umwe muri bo utuye muri Leta ya Illinois wagitanze mu izina ry’impunzi 10,000 zahungiye muri Amerika nyuma y’ihohoterwa batangiye gukorerwa mu mwaka wa 2012.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikirego cyabo kivuga ko abayobozi ba Mynmar bifashishije Facebook nayo irabibemerera bayicishaho imvugo z’urwango zari zigamije kubangisha abandi baturage.

BBC yanditse ko hari ikindi kirego nka kiriya kiri hafi gutangwa n’aba Rohingya bo mu Bwongereza.

Ikigo Meta gifite Facebook mu nshingano zacyo ntacyo kirabitangazaho.

Abanyamategeko baburanira aba Rohingya bavuga ko n’ubwo aba baturage bari basanzwe barahawe akato, ariko kuba Facebook yaratangiye gukoreshwa n’abandi baturage biganjemo Aba Boudhist byatumye urwango bwangwaga rwiyongera.

Imibare ivuga ko aba Rohingya bagera ku 750,000 birukanywe mu gihugu, bamwe barapfa, inzu zabo zirashumikwa mbese bakorerwa ibikorwa bo bita Jenoside.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2017 abaganga bihurije mu muryango Doctors Without Borders bavuze ko buriya bwicanyi bwaguyemo aba Rohingya  6,700.

Abantu bakomeye mu buyobozi bwa Myanmar bakoresheje Facebook bakora ubukangurambaga bugamije kubangisha rubanda.

Abanyamategeko baburanira aba Rohingya bavuga ko ubuyobozi bwa Myanmar bwabeshyeraga aba Rohingya ko ari bo batwitse inzu z’abandi baturage kugira ngo babibe urwango bityo bicwe.

The Washington Post iherutse gutangaza ko ubwo Facebook yabonaga ko hari raporo yahawe UN igaragaza ko ifite[Facebook]aho ihuriye n’urupfu rw’aba Rohingya, ubuyobozi bwa kiriya kigo cy’ikoranabuhanga bwakoze uko bushoboye kugira ngo buyicubye.

Abayobozi ba Myanmar nabo bahakana iby’uko bagize uruhare mu kitwa Jenoside yakorewe aba Rohingya.

Ikindi cyagaragaye ni uko muri Kanama, 2018 Facebook yatangiye gusiba zimwe mu nyandiko n’ibitekerezo by’abantu bayicishijeho berekana urwango ku ba Rohingya.

Umwaka wa 2018 warangiye Facebook isibye inyandiko 64,000, izisiba ivuga ko abazanditse batandukiriye amabwiriza agenga imikoreshereze yayo.

Mu mwaka wa 2016, Facebook yashinjwe guha icyuho ibihuha byatangajwe ubwo hari abakandida biyamamarizaga kuyobora Amerika ari bo Donald Trump na Hillary Clinton.

Byatumye umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg, yitaba Komisiyo ya Sena y’Amerika kugira ngo ayihe ibisobanuro kuri biriya birego.

Mu mwaka wa 2019, Komisiyo ya Sena ishinzwe ubucuruzi yitwa the Federal Trade Commission yaciye Facebook amande ya Miliyari 5$ kubera ko kiriya kigo cyorohereje abantu gukura amakuru ku myirondoro y’abantu miliyoni 87, bigakorwa n’ikigo cy’Abongereza kitwa Cambridge Analytica.

Facebook( ikigo cya Metaverse) iyoborwa na Mark Zuckerberg

Vuba aha umwe mu bahoze ari abakozi ba Facebook witwa Frances Haugen yeretse ikinyamakuru Wall Street Journal inyandiko nyinshi zerekana ko mu buyobozi bwa Facebook habayo ubwiru butuma abakozi bayo badahabwa agaciro mu kazi bakora ahubwo bakavunishwa.

Isesengura rya ziriya nyandiko ryerekanye ko hari amayeri Facebook yakoresheje yatumaga abayikoresha babona uburyo bwo kuvangura  bagenzi babo binyuze mu ivangura rishingiye ku ruhu.

Akenshi ibi byakorerwaga ku bakiri bashya kuri ruriya rubuga rukoreshwa n’abantu barenga miliyari batuye isi.

Ubwo wa mugore wahoze akorera Facebook witwa Frances Haugen yagezaga ijambo ku bagize Sena y’Amerika, umwe mu Basenateri witwa Marcia Blackburn nawe yashinje Facebook kutarinda abana bafite munsi y’imyaka 13 y’amavuko ngo ntibagerweho n’ibibi bicishwa kuri Facebook.

Kuri we, Facebook ireba inyungu zayo gusa ititaye ku bana n’abandi bashobora kwangizwa n’ibiyicishwaho.

Zuckerberg yasubije abamushinja gukora biriya ko ibyo bavuga nta shingiro bifite.

Muri Nzeri, 2021 ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko bugiye gukora ikoranabuhanga rishya rigenewe abana bakoresha Instagram kugira ngo bajye bayikoresha basangiza abandi amafoto yabo kandi batekanye.

Imikorere ya Facebook ivugwaho gukora k’uburyo abantu bayikoresha batitaye ku ngaruka byabagiraho kandi bakabikora babikunze cyane.

TAGGED:AbaturageFacebookfeaturedMiliyariRohingya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Coronavirus Yihinduranyije Ya Omicron Yageze Muri Uganda
Next Article Abantu 38 Bahiriye Muri Gereza Ya Gitega Mu Burundi Barapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?