Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bamporiki Aritaba Urukiko VUBA AHA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bamporiki Aritaba Urukiko VUBA AHA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2022 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rwagati muri Nzeri, 2022 nibwo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki aratangira kwitaba urukiko  ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke akekwaho.

Azatangira kwitaba Taliki 16, Nzeri, 2022.

Yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi, 2022  ahita atangira gukorwaho iperereza, ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.

Agiye kwitaba urukiko nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutunganyije dosiye rukayishyikiriza  Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira iyo dosiye, kandi yagejejwe mu rukiko.

Ati “Twayakiriye tariki ya 8 Nyakanga 2022, tuyiregera Urukiko ku wa 24 Kanama 2022. Izaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 Nzeri 2022.”

Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.

Ati: “ Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Perezida Kagame yahise avuga ko Bamporiki amaze gusaba imbabazi inshuro nyinshi.

- Advertisement -

Ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro, kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

TAGGED:BamporikiKagameUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Babiri Barashwe N’Inzego Z’Umutekano
Next Article Rwanda: Inzego Zasesaguye Umutungo Wa Leta Zigiye Kwitaba Abadepite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?