Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bamwe Mu Bafana Ba APR FC Barashaka Ko Umutoza Wayo Yirukanwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Bamwe Mu Bafana Ba APR FC Barashaka Ko Umutoza Wayo Yirukanwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2023 12:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kunganya na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino waraye uhurije aya mapike muri Kigali Pelé Stadium, abafana na APR FC ntibishimiye uku kunganya, ubu  bakaba  basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kwirukana umutoza Thierry Forger cyangwa se ‘akaganirizwa.’

Uko bigaragara, icyarakaje abafana ni uko Bugesera FC yishyuye APR FC mu minota ya nyuma y’umukino.

Bavuga ko kuba bishyuwe kiriya gitego ku munota wa nyuma byatewe n’irindi kosa Forger yakoze.

Hari abamushinja ‘kudasoma neza’ umukino ntamenye igihe nyacyo cyo gukinisha umukinnyi runaka mu gihe gikwiye.

Mu kiganiro umwe mu bafana yahaye itangazamakuru yibajije ukuntu umutoza atinyuka gusimbuza hasigaye iminota mike cyane ngo umukino urangire.

Ibyiza kuri bo ni uko yajya abona ko hari ibikenewe gukosorwa hakiri kare, aho kugira ngo abikore impitagihe.

Kuba APR FC y’ubu itsindwa kandi yarazanye abanyamahanga nabyo ngo biragayitse ndetse ngo irutwa n’iyahoze ikinwamo n’Abanyarwanda gusa.

Nk’uko bimeze kuri Rayon Sports, abakinnyi ba APR FC nabo bananirwa mu minota ya nyuma bigatuma ikipe bahanganye iyitsinda.

Kuri APR FC niko biherutse kugenda ubwo yakinaga na Marines FC, ibitego 2-2 ndetse byanabaye igihe yatsindaga Musanze FC bigoranye ibitego 2-1.

Kuwa Gatanu taliki 13, Ukwakira, 2023 nibwo APR FC izakina na Mukura VS, hakazaba ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umukino ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma izakina na Etincelles FC ni ukuvuga taliki 21,Ukwakira, 2023, mbere yo kwakira mukeba Rayon Sports ku wa 29, Ukwakira, 2023.

TAGGED:APRBugeseraRwandaUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abajura Banze Kumva Umuburo Wa IGP Namuhoranye Katangiye Kubabaho
Next Article Rwamagana: Havumbuwe Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Bugesera: PSF Yasinyanye N’Ubuyobozi Gufatanya Guteza Imbere Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?