Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banki Y’Isi Ikomeje Gushima Uko Ubukungu Bw’u Rwanda Buhagaze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Banki Y’Isi Ikomeje Gushima Uko Ubukungu Bw’u Rwanda Buhagaze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2024 10:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Dr.Uzziel Ndagijimana ashima uruhare rwa UN mu gutera u Rwanda inkunga
SHARE

Raporo ya Banki y’Isi iheruka gusohoka yashimye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bizamura ubukungu ku kigero kiza ku buryo ubu buhagaze kuri 7.2%. Ikindi ni uko umusaruro mbumbe warwo nawo wazamutse ku kigero cya 5%, bitandukanye n’ibindi bihugu byo mu Karere ruherereyemo.

Banki y’isi yerekanye ko kimwe cya kabiri cy’ibihugu 75 byugarijwe n’ubukene ku Isi byabonye ko umusaruro rusange w’umuturage wiyongereye cyane ugereranyije n’ibihugu bikize mu mwaka wa 2020-2024.

1/3 cy’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo umusaruro rusange w’imbere mu gihugu ,GDP, kuri buri muturage waragabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’icyorezo cya Koronavirusi ku gipimo cya 7 % muri 2021 naho muri 2022 ugera kuri 3.7%.

Banki y’Isi itangaza ko muri rusange byibuze 25% by’abaturage bo muri Aziya y’Epfo na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara babaho ku kigero kiri munsi y’umurongo w’ubukene naho 90% bakaba bafite ubukene n’inzara ituma barya nabi bikagira ingaruka cyane ku bana.

Hagati aho kandi i Washington muri Amerika mu minsi mike iri imbere hazabera inama iziga ku by’inguzanyo ihabwa ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ni inama yatumijwe na Banki y’Isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari.

No muri Kenya naho harategurwa inama nk’iyi ariko yo ikazaba irimo ijwi ry’ibyo ibihugu by’Afurika byifuza ko inguzanyo bihahwa yajya ikoreshwa.

Mu nama y’i Washington hazigirwa uko imishinga y’amajyambere mu bihugu by’Afurika yakomeza gutezwa imbere binyuze mu nguzanyo itangwa n’ikigega cya Banki y’Isi gishinzwe iterambere mpuzamahanga mu Cyongereza bita International Development Agency, IDA.

Mu mwaka wa 2022 ibihugu byose bikiri mu nzira y’amajyambere byakoresheje amafaranga angana na miliyari $ 443.5  kugira ngo byishyure umwenda rusange za Leta zari zarafashe.

Kuva muri uwo mwaka kandi, ibihugu 75 byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite imyenda iremereye y’inguzanyo byatse muri kiriya kigega.

Ababereyemo imyenda iki kigo, bakishyuye miliyari $ 88.9 , ibi bikaba bigaragaza ko ikinyuranyo cy’ayishyuwe n’asigaye kikiri kirekire.

U Rwanda rwo rushimirwa ko rukora uko rushoboye ubukungu bwarwo bugakomeza kwihagararaho.

Nk’ubu rufite ingamba zo kongera umusaruro mu bukungu n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Ubwiyongere bw’umusaruro w’imbere mu gihugu mu myaka itanu ishize bwageze kuri 7.2% mu gihe umusaruro w’ayo umuturage yinjizaga ku munsi wazamutseho 5% mu gihe cyavuzwe haruguru.

Inzego z’ubuzima bw’igihugu Banki y’Isi ifashamo u Rwanda ngo zitere imbere ni izirebana no kubakira abagore n’urubyiruko ubushobozi, kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga n’imikorere inoze y’inzego.

Inama y’i Nairobi yihariye ku ruhe rwego?

Mu mataliki ya nyuma ya Mata, 2024 ni ukuvuga taliki 28 na 29, i Nairobi muri Kenya hazabera inama izahuza abayobozi ba Banki y’Isi n’ab’ibihugu by’Afurika bihabwa inguzanyo n’iyi Banki.

Amakuru avuga ko u Rwanda ruzitabira iyi nama.

Ibihugu by’Afurika muri rusange bishaka ko ubuyobozi bwa Banki y’isi bwemera ko ibihugu by’Afurika bifite uburenganzira bwo kwerekana aho byifuza ko amafaranga bigurizwa ashorwa.

Ni ikifuzo kimaze iminsi kigarukwaho n’abayobozi batandukanye b’Afurika bavuga ko aho ibintu bigeze muri rusange ku isi hose ari ngombwa ko ibihugu by’Afurika ari byo byihitiramo abafatanyabikorwa babyo n’ibyo byumva ko bikwiye gushorwamo amafaranga bigurizwa cyangwa bihabwamo inkunga.

Iyi myumvire abahanga mu bukungu bw’Afurika bavuga ko ari yo yatuma ishoramari rikorerwa muri Afurika ritanga umusaruro.

Inama izabera muri Kenya izitabirwa n’Abakuru b’ibihugu ndetse n’ubuyobozi bwa Banki y’Isi.

Muri rusange izaganirirwamo uko imishinga y’amajyambere y’ibihugu bya Afurika yatezwa imbere binyuze mu guhabwa inguzanyo izatangwa n’ikigega kitwa International Development Agency, IDA.

Banki y’isi ifite mukeba…

Zimwe mu mpinduka ziri kuboneka mu isi ku rwego rw’ubukungu muri iki gihe ni izamuka ry’ubukungu bukomeye bw’Ubushinwa.

Ubushinwa bwatangije Banki ikomeye ihuriwemo n’ibihugu biherutse kwihuza nabwo bikora icyo bise BRICS.

Ni Banki ifite ikicaro muri Brazil, ikaba yitwa New Development Bank, NDB.

Kuba Ubushinwa bufite uyu muvuduko mu bukungu, bituma ibihugu by’Afurika byifuza ko habaho ivugurura mu mikoranire yari isanzwe hagati yabyo na Banki y’isi.

Ibi bihugu hamwe n’ibyo muri Aziya bimwe na bimwe bivuga ko niba imikoranire na Banki y’isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari itavuguruwe ngo ibi bihugu bihabwe ijambo mu mishinga ibiteza imbere, bizareba uko byakorana n’Ubushinwa.

Ubushinwa bushimirwa ko butagorana mu by’ishoramari n’inguzanyo, ariko ku rundi hakaba abavuga ko iyi mikorere ituma bwigarurira Afurika binyuze mu kuyiguriza cyane ikabura ayo yishyura hanyuma ibihugu bikaba ingaruzwamuheto y’Ubushinwa mu gihe kirekire.

Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse guha itangazamakuru yabwiye umunyamakuru wo mu Buyapani wari waje muri iki kiganiro ko imikoranire y’u Rwanda n’ibihugu bya Aziya harimo n’igihugu cye ari myiza.

Yavuze ko ari imikoranire itagora buri ruhande.

Ifoto@ Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. U. Ndagijimana

TAGGED:AziyaBankifeaturedImariKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzitiramibu Zagize Uruhare Rugaragara Mu Kugabanya Malaria Mu Banyeshuri
Next Article Hari Abibwira Ko Ubuyobozi Butangirana Nabo Bukarangirana Nabo- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?