Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banki Y’Isi Yakebuye Guverinoma Y’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Banki Y’Isi Yakebuye Guverinoma Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 February 2024 9:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Zimwe mu nama Banki y’isi yaraye ihaye Guverinomaa y’u Rwanda nyuma yo gutangaza raporo ku miterere y’ubukungu bwarwo, zivuga ko ikwiye kureka ishoramari ryinshi rigakorwa n’abikorera ku giti cyabo.

Ni inama zikubiye muri raporo yiswe Rwanda Economic Updates, ikaba igira inama u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera aho kuba ubukungu buyobowe n’ishoramari rya Leta.

Ibi ngo bizafasha Leta kuko bizayirinda umuzigo wo gusohora amafaranga menshi.

Ni Raporo isohoka kabiri mu mwaka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyi raporo y’umwaka wa 2023 isaba Guverinoma y’u Rwanda kandi kuzamura umubare w’amafaranga azigamwa imbere mu gihugu.

Banki y’isi ibwira u Rwanda ko ubwiyongere bw’ubwizigame imbere mu gihugu bwafasha ababikorera kubona ayo bashora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari witwa Jeanine Munyeshuri avuga ko muri NST 1 gahunda yari uko ubwizigame imbere mu gihugu bugera kuri 23 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu bivuye ku 10.5% byari ho mu mwaka wa 2017.

Munyeshuri avuga ko Abanyarwanda benshi bakunze kubitsa mu bimina( community group savings), muri telefoni n’ahandi ariko ntibagane cyane cyane za Banki.

Ati: “ Uburyo bwo kwizigama mu matsinda bukomeje kwitabirwa cyane kurenza za  Banki. Tugomba kwibaza impamvu abaturage bacu bakomeza  kwitabira ubu buryo bwo kuzigama, inyungu babubonamo  ndetse no kureba niba bwakwiganwa bugakoreshwa no mu bigo by’imari binyuze mu ngamba zifatwa ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.”

- Advertisement -
Jeanine Munyeshuri

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo rizaba rigeze kuri 21.2% rivuye 14.4% bagereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2017.

Icyakora ngo hari ibimenyetso by’uko umuco wo kuzigama uri kuzamuka mu myumvire n’imigirire y’Abanyarwanda.

Hagati aho kandi Leta iri kureba uko yareshya urubyiruko kugira ngo rwitabire cyane kuzigama.

Mu minsi mike iri imbere, u Rwanda ruratangiza igice cya kabiri cya Ejo Heza kandi ngo kizaba gifite uburyo buhamye bwo korohereza abaturage kuzigama cyane cyane ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Raporo yaraye itangajwe ni iyo guhera muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza, 2023, ikaba yerekana ko ishoramari ry’abikorera ryavuye kuri 12.7% bagereranyije n’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, rigera kuri 15.8%  mu mwaka wa 2022.

Ishoramari  rya Leta kandi ryavuye kuri 5% rigera kuri13% mu gihe nk’icyo.

Ikindi Banki y’isi isaba u Rwanda ni ukugabanya ikiguzi cyo kohereza amafaranga mu Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Hari n’inama kandi yo kubashishikariza kuyoboka isoko ry’imigabane bakabikora badahendewe ku kiguzi bisaba.

Abahanga b’iyi Banki banagira Guverinoma inama yo gukomeza ubukangurambaga ku baturage bakabwirwa ibyiza byo kwizigamira.

TAGGED:BankifeaturedIsiKwizigamaRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburusiya Bwasohoye Intwaro Za Kirimbuzi
Next Article Tchad: Utavuga Rumwe Na Leta Yaburiwe Irengero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?