Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Banki Z’Amerika Ziri Gutakarizwa Icyizere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Banki Z’Amerika Ziri Gutakarizwa Icyizere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2023 11:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika zakoze igihugu kimwe kandi gifite abaturage bakize kurusha abandi ku isi. N’ubwo ari uko bimeze, urwego rw’amabanki muri iki gihugu ruri gucumbagira k’uburyo hafi ½ cy’abaturage batakarije icyizere Banki zabo.

Iyi mibare yemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa Gallup.

Muri Amerika haherutse kuba ikibazo cyatumye abaturage bikanga, bibaza niba amafaranga babikije muri banki atekanye.

Mu buryo busa n’aho butunguranye, abakiliya ba banki yitwa Sillicon Valley barazindutse bajya kubikura amafaranga yabo yose.

Banki yahise ifunga imiryango kandi bari barayibikijemo miliyari nyinshi z’amadolari y’Amerika($).

Abakora muri deparitoma y’Amerika ishinzwe ubukungu(treasury) bahise baterana igitaraganya bemeza ko Guverinoma ya Biden ishaka amafaranga ikayasubiza muri Banki kugira ngo ikomeze ikore kandi ntibihungabanye urwego rw’imari muri rusange.

Byari no mu rwego rwo kwirinda ko abantu batera icyizere Banki z’Amerika.

Umuhati wa Guverinoma y’Amerika ntiwanyuze abaturage muri rusange kubera ko, nk’uko Gallup ibivuga, hari benshi bashidikinya ku mutekano w’amafaranga yabo abitswe muri banki z’Amerika.

Abagera kuri 48% bavuga ko batapfa kwizera ko amafaranga yabo atekanye ku kigero bishimiye.

Muri abo 48% bavuga ko nta cyizere bafitiye banki zabo, abagera kuri 19% bavuga ko bibahangayikishije ‘cyane’ mu gihe abandi bangana na 29% bavuga ko n’ubwo bahangayitse ariko ‘bidakabije’.

Abaturage bangana na 30% bavuga ko badahangayitse byo ‘guhahamuka’ mu gihe abandi bangana na 20% bavuga ko nta kibazo namba bafite!

Iyi mibare yakusanyijwe na Gallup hagati y’italiki 03 n’italiki 25, Mata, 2023 nyuma y’igihe gito ya Banki twavuze haruguru yitwa Silicon Valley Bank ihombye igakurikirwa n’indi yitwa Signature Bank.

Ntibyatinze indi banki nayo irahirima, iyo ikaba yitwa First Republic Bank.

Abahanga mu mikorere y’urwego rw’imari rw’Amerika bavuga ko ibiri kugaragara muri iyi minsi, bifitanye isano n’ibibazo by’urwego rw’imari Amerika yahuye nabyo mu mwaka wa 2008.

Muri uyu mwaka banki yari ikomeye yitwaga Lehman Brothers yarahombye burundu.

Nicyo gihombo gikomeye Amerika yagize mu rwego rwayo rw’imari kuva yabaho.

Ingaruka ahandi ku isi…

Kubera ko amadolari y’Amerika( $) ari yo mafaranga andi avunjwamo, iyo agize ikibazo n’andi mafaranga abihomberamo.

Itandukaniro ku gihugu n’ikindi rishingira ku bucuruzi icyo gihugu kiba gisanzwe gifitanye n’Amerika.

Umunyarwanda witwa Ruziga Emmanuel Masantura yabwiye Taarifa ko ibibazo biri mu rwego rw’imari rwa Amerika bitazagira ingaruka nini ku rwego rw’imari rw’u Rwanda kuko nta buhahirane buhambaye Kigali ikorana na Washington.

Ruziga Emmanuel Masantura

Ku rundi ruhande, Amerika ifasha u Rwanda mu bikorwa biruteza imbere, ibyo bita development projects.

Masantura avuga ko abashoramari banini bakunda gukurikiranira hafi uko idolari rihagaze, bakareba uko amasoko y’imari akora.

Ahantu hose babonye ibimenyetso mpuruza( yabyise alerts) by’uko amafaranga yabo ashobora guhomba, bahita bayakuramo bakayajyana aho babona ko yatekana.

Ibi nibyo biherutse kuba ubwo abashoramari bakuraga amafaranga yabo muri  Silicon valley bank, abandi bakayavana muri Signature Bank.

Emmanuel Ruziga Masantura avuga ko abashoramari banini batita cyane ku mvugo z’abanyapolitiki zihumuriza abantu ko ubukungu bwifashe neza ahubwo bahitamo guhora bacungira hafi ko imari yabo idahungabana.

Avuga ko bidakorwa muri za banki gusa ahubwo ko no ku masoko y’imari n’imigabane abashoramari bahora bari maso.

Abashoramari ba nyabo barasesengura bakareba aho ibintu bigana bityo aho babonye ko bigiye gucika bagakuramo ayabo.

TAGGED:AmadolariAmafarangaAmerikaBankifeaturedImariMasantura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sudani Y’Epfo: Polisi Y’u Rwanda Yahaye Abana Baba Mu Nkambi Ibikoresho By’Ishuri
Next Article Abanyarwanda 130 Nibo Bahitanywe N’Ibiza, Batanu Baburiwe Irengero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?