Inzego z’iperereza za Amerika zatangaje ko hari ifu y’umweru abashinzwe umutekano basanze imbere y’Ibiro Perezida w’Amerika akoreramo, bayipimye basanga ni cocaine.
Bayisanze mu gice kigenewe abaza gusura Ibiro by’Umukuru w’Amerika, White House, icyo gice kitwa West Wing.
Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko ubwo iriya cocaine yabonekaga, Perezida Biden ntiyari ari mu Biro.
Bigitangazwa, abashinzwe umutekano barimo abarwanya ibiyobyabwenge n’abazimya umuriro bahise bahurura bikanze ko iyo fu yaba ari ikindi kintu kibi gishobora no guteza inkongi cyangwa akandi kaga.
Abashinzwe gucunga umutekano wa Perezida w’Amerika bahise batangaza ko Ibiro bya Perezida ‘bibaye’ bifunze kugeza ubwo ibintu biri bujye mu mucyo.
Bidatinze, byahise byongera gufungura.
Icyakora iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko kiriya kiyobyabwenge cyinjijwe mu gice giherereyemo ibiro by’Umukuru w’Amerika.
Igitekeye inkeke ni uko agace iki kiyobyabwenge cyagaragayemo gasanzwe ari ho hari inzu Perezida w’Amerika abanamo n’umuryango we.