Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bavugwaho Gucuruza Abana Bafite Ubumuga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bavugwaho Gucuruza Abana Bafite Ubumuga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 June 2022 11:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi Rugamba Cyrien yigeze kuririmba asaba ko Ikiremwamuntu cyubahwa kikarindwa akarengane. Icyakora hari bamwe bavugwaho gufata abantu bamwe nk’amatungo bacuruza mu isoko. Inkuru icumbuye ya BBC iherutse gutangaza ko hari abantu bavana abana bafite ubumuga muri Tanzania bakajya kubagurisha muri Kenya.

Abo bana iyo bageze mu Ntara za Kenya bagurwa n’abantu bakajya babitwaza bajya kubasabisha amafaranga biyise ababyeyi cyangwa bene wabo ba hafi.

Hari n’abagura amagare y’abafite ubumuga kugira ngo abe ari yo aba bana bazajya bagendamo aho bazaba bagiye gusabiriza.

Filimi mbarankuru ya BBC yiswe  Forced to Beg: Tanzania’s Trafficked Kids, niyo yerekanye ubu bucuruzi bwa kinyamaswa.

Ifite iminota 46, ikaba yarateguwe n’Ishami rya BBC ryitwa BBC’s Africa Eye yasohotse ku wa Mbere taliki 27, Kamena, 2022.

Abanyamakuru bakoze uko bashoboye berekana ko hari abana benshi bafite ubumuga bakurwa muri Tanzania bakajyanwa muri Kenya mu miryango y’abantu baba bishyuye kugira ngo abo bana bazanwe bajye bashyirwa mu magare bajye gusabishwa amafaranga mu mijyi yo muri Kenya.

Abana iyo bagejejwe muri Kenya bategekwa kuzajya bajyanwa gusabiriza, bakabwirwa amafaranga bagomba kubona ku munsi, abatayujuje bagakoreshwa indi mirimo ya mfura mbi irimo no gusambanywa.

Iyo badasambanyijwe, bakorerwa irindi hohoterwa ririmo no guhozwa ku nkeke babwirwa ko ikiguzi cyabatanzweho kigomba kugaruzwa byanze bikunze.

Hari umwe mu babyeyi bagifite ubumuntu wo muri Kenya washinze ikigo kita kuri bamwe mu bana bavanywe muri buriya bucakara witwa Irene Wagema, ikigo cye kitwa Zabibu Centre, uvuga ko amagare bariya bana bahabwa ngo bayagendereho hari amwe muri yo akodeshwa Sh 150 ku munsi.

Amafaranga yinjiye binyuze muri iryo sabiriza niyo akurwamo ayishyurwa iryo kodesha.

Abana bamwe mu bo yashoboye kuvana muri buriya bucuruzi bwa kinyamaswa, basubijwe imiryango y’iwabo muri Mwanza, muri Tanzania.

Muri Kenya bivugwa ko umwana wasabirije bikamuhira, ku munsi aba afite Sh 4,000.

Ayo rero niyo agabanywa n’abamushyize muri ubu bucuruzi

Ku manywa arimo izuba ryinshi cyangwa ubukonje bwinshi, abo bana baba batanguranwa kugera ahantu hazwi ko hakunze guca abantu benshi kugira ngo babasabe barebe ko bakwesa umuhigo bagashyira ababatumye agatubutse.

Ya filimi mbarankuru yerekana kandi ko ku mupaka wa Kenya na Tanzania hari icyuho mu mikorere n’imicungire k’uburyo biha uburyo abinjiza cyangwa abasohora abana muri ibi bihugu.

Iki ni kimwe mu byerekana ko inzego z’umutekano zigomba gukorana kugira ngo hatagira igihugu icyo ari cyo cyose mu byo mu Muryango w’Afurika Y’i Burasirazuba kiba ikiraro cy’aho abagizi ba nabi bacisha abana babajyana kubagurisha cyangwa mu yindi mirimo ibavuna, itemewe n’amategeko.

TAGGED:AbanafeaturedKenyaTanzaniaUbucuruziUbumuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bongeye Gusaba Ko Inyandiko Z’Urukiko Rwahoze i Arusha Zizanwa Mu Rwanda
Next Article Abakoresha Airtel Money Bikubye 4 Guhera Mu Mwaka Wa 2020
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?