Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Bayobeje Indege’ Kugira Ngo Hafatwe Umunyamakuru Utavuga Rumwe na Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

‘Bayobeje Indege’ Kugira Ngo Hafatwe Umunyamakuru Utavuga Rumwe na Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2021 5:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamakuru witwa Roman Protasevich ufite imyaka 26 y’amavuko yafatiwe ku mu murwa mukuru w’igihugu akomokamo cya Belarus witwa Minsk, ubwo yari ari mu ndege yavaga Athens mu Bugereki igiye mu Murwa mukuru wa Lithuania witwa Vilnius. Bivugwa ko indege yari arimo yayobejwe ubwo yari igeze hafi ya Minsk ubwo hazaga amakuru y’uko itezemo igisasu bityo igomba kugwa i Minsk.

Hari amakuru  ari gutangazwa n’ibinyamakuru byo mu Burayi avuga ko Perezida wa Belorussia witwa Alexander Lukashenko ari we watanze itegeko ry’uko indege uriya munyamakuru wari umaze igihe mu mahanga asebya ubutegetsi bwe yari arimo igomba kugwa ku kibuga cy’i Minsk ndetse ngo yategetse ko hagira indege y’intambara iyigenda inyuma iyicunga mbere y’uko itegekwa kururuka.

Yari ari mu ndege y’ikigo gitwara abagenzi kitwa RYANAIR gihuriweho n’u Bwongereza hamwe na Ireland.
Ikicaro cy’iki kigo kiba i Dublin muri Ireland.

Gufatwa kwe kwateje Sakwe Sakwe!

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari abemeza ko kugira ngo iriya ndege igwe muri Minsk byakozwe n’umugambi wa ba maneko ba Belorussia kugira ngo uriya munyamakuru ukiri muto atabwe muri yombi.

Roman uyu ngo yari yarazengereje ubutegetsi bwa Perezida Lukashenko

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ireland witwa Somon Coveney avuga ko ‘nta kabuza ibyakozwe ari ugushimuta’ iriya ndege kugira ngo Protasevich afatwe.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bigomba kugira icyo bikora uriya mugabo akarekurwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza Bwana Dominic Raab nawe yanenze kiriya gikorwa avuga ko cyerekana ubugwari.

Raab yavuze ko ibyo Perezida Lukashenko agomba kuzabazwa ibyo gufatwa kwa Roman Protasevich.

- Advertisement -

Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zabyamaganye.

Bwana Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika avuga ko Guverinoma ya Lukashenko yashyize ubuzima bw’abari muri iriya ndege mu kaga.

Ibi arabivugira y’uko kugeza ubu abantu bari bari kumwe na Roman Protasevich bo bakiri muri iriya ndege, ariko we yafashwe.

Abagize Umuryango wa OTAN/NATO nabo barakajwe n’ibyabaye.

Umunyamabanga mukuru wayo witwa Jens Stoltenberg yasabye ibihugu binyamuryango bwa OTAN/NATO gutangiza iperereza kuri kiriya gikorwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24, Gicurasi, 2021 haraterana inama y’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi yigire hamwe icyakorwa nyuma y’ibyaraye bibereye i Minsk.

Mu buryo burimo uburakari Perezida wa Lithuania witwa Gitanas Nauseda yasabye ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi ko bwakomanyiriza indege za Belorussia ntizizongere kugira ikibuga cy’aho zigwaho.

Ngo Guverinoma ya Lukashenko nayo ikwiye gufatirwa ingamba, igakomanyirizwa.

Ikaramu ye niyo iri kumushyira mu mazi abira

Roman Protasevich yahungiye muri Lithuania muri 2019 yanga ko yafungwa nyuma y’igitutu yatewe n’ubutegetsi bw’i Minsk bwavugaga ko inyandiko ze zishobora guhembera urwango abaturage bagirira Guverinoma ya Perezida Lukashenko ubwo yatangazaga ko agiye kongera kwiyamamaza.

Perezida Lukashenko ngo niwe wategetse ko uriya munyamakuru afatwa agakurikiranirwa aho akomoka

Inyandiko za Roman Protasevich yacishaga ku kinyamakuru yari abereye umwanditsi mukuru nizo zazamuye uburakari bwa bamwe mu baturage bajya mu mihanda kwamagara umugambi wa Lukashenko.

The New York Times ivuga ko uriya munyamakuru ukiri muto yageze i Vilnius( umurwa mukuru wa Lithuania) akomeza kwandika.

Inyandiko ze zibandaga ku bikorwa ‘yitaga ko birimo kwikanyiza’, yavugaga ko byakorwaga na Perezida Lukashenko.

Ibi byaje gutuma aburanishwa ndetse akatirwa adahari.

Uyu mugabo ariko ni ukuvuga Protasevich akiri umunyeshuri ntiyari ashobotse kuko yigeze kwirukanwa muri Kaminuza azizwa kwifatanya mu myigaragambyo yari yateguwe na bagenzi be batifuzaga ubuyobozi bwa Kaminuza.

Muri 2011 yirukanywe muri iriya Kaminuza ya Leta yitwa Minsk State University.

Abagenzi bari kumwe na Roman mu ndege bavuze uko byagenze
TAGGED:featuredIndegeLukashenkoUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzovu 200 Zatorotse Pariki
Next Article Baturutse I Burundi Batera U Rwanda Basanga Ruri Maso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?