Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BBC ‘Yabaye Ihagaze ’ Mu Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

BBC ‘Yabaye Ihagaze ’ Mu Burusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2022 1:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ikigo ntangazamakuru cy’Abongereza, BBC, bwatangaje ko bubaye buhagaritse imirimo yabwo i Moscow mu rwego rwo gusubiza ku cyemezo ubuyobozi bwa kiriya gihugu bwafashe cyo ‘gufunga umuntu uwo ari we wese uzatangaza amakuru y’ibinyoma ku ngabo z’Abarusiya.’

Umuyobozi wa BBC witwa Tim Davie yavuze ko itegeko riherutse kwemezwa n’u Burusiya rigamije kubangamira itangazamakuru rikora mu bwisanzure.

Ibiro by’Umukuru w’u Burusiya bitangaza ko ibiri kubera muri Ukraine bitagombye kwitwa Intambara, ahubwo bigomba kwitwa Igikorwa kihariye cya gisirikare(special military operation.)

Ubuyobozi bwa BBC buvuga ko amakuru yabwo yasohokeraga mu Burusiya azajya atunganyirizwa hanze yabwo.

Muri iki gihe kandi hari ibindi bigo by’itangazamakuru bitemerewe gukora no gutangaza amakuru nk’uko byari bisanzwe.

Ibyo ni Deutsche Welle, Meduza  na Radio Liberty.

Ikindi ni uko n’Ikigo cya Canada gishinzwe itangazamakuru  hamwe n’ikinyamakuru gikunze kwandika ku bukungu kitwa The Bloomberg tutibagiwe na CNN nabyo byahagaritse zimwe muri gahunda zazo z’amakuru zakorerwaga mu Burusiya.

Access to BBC websites has been restricted in Russia – here’s advice on how to access BBC News https://t.co/QgXtyjdKuM pic.twitter.com/rB3r92e5M5

— BBC News (World) (@BBCWorld) March 5, 2022

Kugira ngo usome BBC uri mu Burusiya ugomba gukoresha uburyo bita Tor.

Ni uburyo bwo gufungura amakuru kuri telefoni cyangwa mudasobwa bwihariye budapfa gukomwa mu nkokora.

Hagati aho ingabo z’u Burisiya ziri muri Ukraine zahaye agahenge abaturage batuye mu bice byihariye kugira ngo babone uko bahunga.

Ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo guha abatuye imijyi ibiri irimo n’uherereye ku cyambu cya Mariupol kubona uko bayisohokamop.

Ni imijyi imaze igihe yaragoswe n’ingabo z’Abarusiya.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo mu Burusiya rigira riti: “ Twabaye duhagaritse imirwano kugira ngo duhe abatuye imijyi ya Mariupol na Volnavakha uburyo bwo guhunga bakava mu bice twigaruriye.”

Icyambu cya Mariupol kimaze iminsi kizengurutswe n’ingabo z’Abarusiya bikaba byaratumye abagatuye n’abantu mu nkengero zako batabona uko bahunga.

Umuyobozi w’uyu Mujyi witwa Vadim Bayichenko avuga ko abatuye uyu mujyi babaga mu kato ndetse ngo hari ibice bimwe byawo bitari bikigira amazi n’amashanyarazi.

Yari amaze iminsi yinginga ubuyobozi bw’ingabo z’u Burusiya kureba uko zaha abaturage inzira bacamo bahunga kugira ngo bajye mu bice bashobora kubonamo amazi n’amashanyarazi.

Mu Mujyi wa Volnovakha ho haracyari imirwano yeruye kandi iremereye.

90% by’Umujyi wose nta mashanyarazi bifite kandi inyubako zarasenyutse bikomeye.

Ikindi ngo  ni uko ingabo z’u Burusiya zarashe muri uriya mujyi nta mpuhwe namba kandi ngo kariya ni agace gatuwe n’abaturage bakabakaba 500 000.

Ni umujyi uturanye n’Inyanja yitwa Azov, ukaba utuwe n’abantu 450,000.

Bitewe n’aho uherereye, ni umujyi ufatiye runini abasirikare b’u Burusiya bari muri Ukraine kuko bashobora gukorana na bagenzi babo basanzwe bakambitse mu Ntara ya Crimea u Burusiya bwambuye Ukraine mu mwaka wa 2014.

Hagati aho hari itsinda ry’abanyamakuru ba Sky News baraye barashweho ubwo bari bagiye i Kiev gukurikirana amakuru.

Hari video yatangajwe na Daily Mail yerekana abo banyamakuru amaguru bayabangiye ingata!

Nyuma yo kuraswaho bagize amahirwe babona ahantu harunze imifuka ya Sima barihisha, baza gutabarwa na Polisi ya Ukraine.

TAGGED:BBCBurusiyaBwongerezafeaturedIbiroIntambara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burusiya Bwatanze Agahenge Muri Ukraine
Next Article Gitifu W’Akagari Muri Nyamasheke ‘Aravugwaho’ Imyitwarire Idahwitse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?