Vincent Munyeshyaka uyobora Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse avuga ko mu myaka imaze ikora imaze guha abantu inkunga ingana na Miliyari Frw 100, iyo mishinga ibarirwa mu bihumbi mirongo.
Avuga ko intego yo gutanga iyo nguzanyo ari ukugira ngo Banki zizere abaje kuziguza, zibahe inguzanyo hanyuma nihagira igihombo cyumvikana kibaye, BDF izabone uko ibishyurira icyo gihombo binyuze ku bwumvikane buri mu masezerano.
Impamvu zituma amabanki adaha imari abaturage cyane cyane urubyiruko ari uko inyinshi[banki] zikorera mu mujyi kandi abakeneye iyo nkunga batuye ahanini mu cyaro.
Mu mwaka wa 2008, Leta yashyizeho za SACCOS ku mirenge kugira ngo ifashe abaturage kugera ku mari, nyuma BDF iza kuvuka mu mwaka wa 2011.
Mbere yakoraga nk’ikigo gikorera muri Banki y’iterambere, BRD.
Munyeshyaka avuga ko ikigo ayobora gishinzwe gufasha abantu kubona iyo nguzanyo bigakorwa binyuze mu gusinya amasezerano yo kumutangira ingwate ingana na 50% ariko ishobora kuzamuka ku byiciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ikagera kuri 75%.
Ati: “Iyo haramutse habaye igihombo cyumvikana nibwo BDF izamo ikaba yaza kwishyura binyuze mu mpamvu zumvikana”.
Ibi ngo bikorwa mu kwishyurira abantu ingwate igihombo cyumvikana.
Fred Musiime uyobora Umuryango Nyarwanda uharinira iterambere ry’Umuturage ( CRD) avuga ko bakorana cyane cyane n’urubyiruko bakarushishikariza kugana BDF ngo bagurizwe.
Urubyiruko bakorana narwo rungana na 70%, abenshi bakaba ari bo muri Gasabo, muri Nyarugenge, muri Kayonza no muri Nyagatare.
Avuga ko gukorana n’urubyiruko byatumye babona ko icyo rukunda kubura ari igishoro. Ikindi ni uko abatanze imishinga batabwirwa icyatumye idatoranywa ngo bamenye icyo bakosora.
Ati: “ Hari abo tuzi bakorana n’izi serivisi ariko hari abandi tuganira bakatubwira ko babona mo imbogamizi. Inkuru muri zo ni uko iyo batanze imishinga batabwirwa niba yaraciyemo cyangwa itaraciyemo, bikabaca intege”.
Asaba ko byaba byiza bagiye babwirwa ibitaragenze neza byatumye batsindwa kugira ngo bamenye uko icyo bazanoza.
Ikindi bavuga ko kibagoye ni ukutamenya ibigenderwaho ngo umushinga ucemo.
Musiime avuga ko hari n’ubwo abakozi ba BDF ku Mirenge bagaragaza imikorere mibi bigaca intege ababagana.
Vincent Munyeshyaka nk’Umuyobozi wa BDF avuga ko kuba hari imishinga itangwa ntihamenyekane niba yarashimwe cyangwa byaranze, iki kibazo cyakemutse kuko nyuma yo gutoranya, hakurikiraho gukuramo ibyatsinze kandi abantu bakamenyeshwa binyuze kuri emails.
Ngo ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2024 ariko hakaba na gahunda yo kuzajya bamenyesha abantu ibyavuyemo binyuze muri messages zica kuri telefoni.
Imishinga yose igezwa muri Banki ishobora gutangirwa ingwate na BDF kandi iyo mishinga( imito n’iciriritse) igomba kuba ikoresha abantu batari munsi y’ijana kandi ifite agaciro ka miliyoni riri hagati y’imwe na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ukoze umushinga awushyira BDF ikawiga awikoreye cyangwa abifashinjwemo n’abitwa business advisers bakorana na BDF.
Iyo umushinga ugeze mu maboko y’abakozi ba BDF barawusuzuma bakareba niba ukozwe neza kandi ni ibyo bahemberwa na BDF buri kwezi bityo ngo nta kiguzi baca umuturage.
Ifoto: Vincent Munyeshyaka uyobora BDF