Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BDF Imaze Kutera Inkunga Imishinga Ifite Agaciro Ka Miliyari Zirenga 100
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

BDF Imaze Kutera Inkunga Imishinga Ifite Agaciro Ka Miliyari Zirenga 100

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2024 5:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Vincent Munyeshyaka uyobora Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse avuga ko mu myaka imaze ikora imaze guha abantu inkunga ingana na Miliyari Frw 100, iyo mishinga ibarirwa mu bihumbi mirongo.

Avuga ko intego yo gutanga iyo nguzanyo ari ukugira ngo Banki zizere abaje kuziguza, zibahe inguzanyo hanyuma nihagira igihombo cyumvikana kibaye, BDF izabone uko ibishyurira icyo gihombo binyuze ku bwumvikane buri mu masezerano.

Impamvu zituma amabanki adaha imari abaturage cyane cyane urubyiruko ari uko inyinshi[banki]  zikorera mu mujyi kandi abakeneye iyo nkunga batuye ahanini mu cyaro.

Mu mwaka wa 2008, Leta yashyizeho za SACCOS ku mirenge kugira ngo ifashe abaturage kugera ku mari, nyuma BDF iza kuvuka mu mwaka wa 2011.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mbere yakoraga nk’ikigo gikorera muri Banki y’iterambere, BRD.

Munyeshyaka avuga ko ikigo ayobora gishinzwe gufasha abantu kubona iyo nguzanyo bigakorwa binyuze mu gusinya amasezerano yo kumutangira ingwate ingana na 50% ariko ishobora kuzamuka  ku byiciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ikagera kuri 75%.

Ati: “Iyo haramutse habaye igihombo cyumvikana nibwo BDF izamo ikaba yaza kwishyura binyuze mu mpamvu zumvikana”.

Ibi ngo bikorwa mu kwishyurira abantu ingwate igihombo cyumvikana.

Fred Musiime uyobora Umuryango Nyarwanda uharinira iterambere ry’Umuturage ( CRD) avuga ko bakorana cyane cyane n’urubyiruko bakarushishikariza kugana BDF ngo bagurizwe.

- Advertisement -

Urubyiruko bakorana narwo rungana na 70%, abenshi bakaba ari bo muri Gasabo, muri Nyarugenge, muri Kayonza no muri Nyagatare.

Avuga ko gukorana n’urubyiruko byatumye babona ko icyo rukunda kubura ari igishoro. Ikindi ni uko abatanze imishinga batabwirwa icyatumye idatoranywa ngo bamenye icyo bakosora.

Ati: “ Hari abo tuzi bakorana n’izi serivisi ariko hari abandi tuganira bakatubwira ko babona mo imbogamizi. Inkuru muri zo ni uko iyo batanze imishinga batabwirwa niba yaraciyemo cyangwa itaraciyemo, bikabaca intege”.

Asaba ko byaba byiza bagiye babwirwa ibitaragenze neza byatumye batsindwa kugira ngo bamenye uko icyo bazanoza.

Ikindi bavuga ko kibagoye ni ukutamenya ibigenderwaho ngo umushinga ucemo.

Musiime avuga ko hari n’ubwo abakozi ba BDF ku Mirenge bagaragaza imikorere mibi bigaca intege ababagana.

Vincent Munyeshyaka nk’Umuyobozi wa BDF  avuga ko kuba hari imishinga itangwa ntihamenyekane niba yarashimwe cyangwa byaranze, iki kibazo cyakemutse kuko nyuma yo gutoranya, hakurikiraho gukuramo ibyatsinze kandi abantu bakamenyeshwa binyuze kuri emails.

Ngo ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2024 ariko hakaba na gahunda yo kuzajya bamenyesha abantu ibyavuyemo binyuze muri messages zica kuri telefoni.

Imishinga yose igezwa muri Banki ishobora gutangirwa ingwate na BDF kandi iyo mishinga( imito n’iciriritse) igomba kuba ikoresha abantu batari munsi y’ijana kandi ifite agaciro ka miliyoni riri hagati y’imwe na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ukoze umushinga awushyira BDF ikawiga awikoreye cyangwa abifashinjwemo n’abitwa business advisers bakorana na BDF.

Iyo umushinga ugeze mu maboko y’abakozi ba BDF barawusuzuma bakareba niba ukozwe neza kandi ni ibyo bahemberwa na BDF buri kwezi bityo ngo nta kiguzi baca umuturage.

Ifoto: Vincent Munyeshyaka uyobora BDF

TAGGED:BDFfeaturedImariIngwateUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Haravugwa Abajya Muri Wazalendo Bizejwe Amafaranga
Next Article Leta Y’Uburundi Iravugwaho Gutekinika Imibare Y’Abicwa Na RED Tabara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?