Benin: Umuhanga Mu Bukungu Niwe Uhabwa Amahirwe Yo Kuba Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Romuald Wadagni

Kuri iki cyumweru, abaturage ba Benin bazindukiye mu matora ya Perezida mushya, aho Minisitiri w’Imari Romuald Wadagni agaragara nk’ufite amahirwe menshi yo gutsinda.

Ni umuhanga mu bukungu benshi bashimira ko yatumye ubukungu bwa Benin buzamuka mu myaka icumi ishize.

Abagera kuri miliyoni umunani bafite uburenganzira bwo gutora nibo babizindukiyemo kugira ngo bahitemo uzasimbura Perezida Patrice Talon urangije  manda ebyiri z’imyaka itanu, itanu kandi Talon nawe yashyigikiye Wadagni nk’umusimbura we.

Ku rundi ruhande, ibiri kubera muri Benin byerekana ko ubwitabire butabaye bwinshi nk’uko AFP yabyanditse.

Umugabo witwa Yvan Glidja, uri mu kigero cy’imyaka 30, wagiye gutora kare ku kigo cy’ishuri cyahinduwe ahatorerwa mu mujyi wa Cotonou, agira ati: “Tugomba gutora kugira ngo ubwitabire bube bwinshi.”

Wadagni ashyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye ari ku butegetsi, ariko ahanganye na Paul Hounkpe wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uyu Hounkpe ntiyagaragaje imbaraga mu kwiyamamaza kwe, ibintu byongerereye amahirwe Romouald yo gutsinda.

Umusesenguzi wa politiki Rufin Godjo yavuze ko ariya matora adashishikaje cyane kuko nta hangana rinini rigaragara mu bakandida.

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Les Démocrates, ntiryatanze umukandida, kuko umuyobozi waryo Renaud Agbodjo atabashije kubona Abadepite bahagije bemeza kandidatire ye.

Umwarimu witwa Arnold Dessouassi w’imyaka 39 yavuze ati: “Sinzajya gutora, aya matora ntabwo arimo abantu bose. Ntidushobora kuvuga ko ari demokarasi nyayo mu gihe bamwe mu banyapolitiki bakomeye babujijwe kuyitabira.”

Abari ku butegetsi bavuga ko iri shyaka ryasibwe kubera amakimbirane aririmo imbere, ndetse bamwe mu bayobozi baryo bakomeye bashyigikiye Wadagni.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’Umuryango wa ECOWAS bohereje indorerezi nyinshi ngo zikurikirane aya matora.

Uwahoze ari Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, uyoboye intumwa za ECOWAS, yavuze ko bizeye ko Abanya Benin benshi baza gutora bagahitamo uwo bashaka.

Amatora ataha muri Benin azaba mu 2033, kuko Itegeko Nshinga ryahinduwe umwaka ushize ryongereye manda ya Perezida iva ku myaka itanu ikagera ku myaka irindwi kandi rituma amatora yose azajya abera icyarimwe.

Ikibazo gikomeye ku baturage ni ukumenya uko Perezida uzatorwa azitwara ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, cyane ko mu gihe cya Talon hagaragaye ibyo bamwe bise kubangamira uburenganzira bwa muntu aho abatavuga rumwe na we bamwe bakatiwe ibihano bikomeye.

N’ubwo ari uko bimeze,  igihugu cyagize iterambere rikomeye mu myaka 10 ishize: ubukungu bwikubye kabiri, bugira izamuka riri hejuru ya 6% buri mwaka, ubukerarugendo buriyongera, ndetse n’imishinga myinshi y’ibikorwaremezo irarangira.

Kubera ko Wadagni ari we wagize uruhare runini muri iri terambere mu myaka 10 amaze ari Minisitiri w’Imari, afatwa nk’uzakomeza uwo murongo.

N’ubwo hari iterambere, haracyari ibibazo bikomeye, birimo icyuho kinini hagati y’abakire n’abakene.

Umwe mu bakorana na Wadagni yavuze ko icy’ingenzi azashyira imbere ari ukurandura ubukene bukabije mu baturage.

Muri Benin, ubukene buri hejuru ya 30%, kandi abaturage benshi bavuga ko inyungu z’iterambere ry’ubukungu zitabagezeho.

Iterambere ry’ubukungu rizanaterwa n’uko igihugu kizabasha kugira umutekano usesuye.

Mu Majyaruguru ya Benin hakomeje ibitero by’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Al-Qaeda, cyane cyane umutwe wa JNIM (Group for the Support of Islam and Muslims).

Uyu mutwe umaze kwigaragaza cyane no mu bihugu bituranye na Benin nka Burkina Faso na Niger, aho wagabye ibitero bikomeye ku ngabo za Benin muri utu duce tutaratera imbere.

Naramuka atowe, Wadagni ashobora kuzashimira ingabo z’igihugu, cyane ko zagize uruhare rukomeye mu kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi wa Talon mu Ukuboza, 2025.

Romouald yigeze kuza mu Rwanda yakirwa na Perezida Paul Kagame.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *