Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu batangaje ko bishyize hamwe, igikorwa kiza kubahesha ububasha bwo gushyiraho guverinoma nshya. Netanyahu azahita atakaza umwanya amazeho imyaka 12.
Israel iheruka mu matora yarangiye nta shyaka rigize ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, ari naryo ryari gushyiraho guverinoma na Minisitiri w’intebe.
Byasabye ko habaho ubumwe bw’amashyaka ngo haboneke ubwiganze, ari nabyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi barangajwe imbere na Yair Lapid uyobora ishyaka Yesh Atid na Naftali Bennett w’ishyaka Yamina bashoboye, mu gihe Netanyahu yari akibigerageza.
Kuriya kwishyira hamwe kwatumye hatongera gutegurwa amatora yari kuba ari aya gatanu mu myaka ibiri ishize, yo kugerageza kureba uko hashyirwaho guverinoma.
Lapid yagize ati “Iyi guverinoma izakorera abaturage bose ba Israel, yaba abayitoye cyangwa abatarayitoye. Izakora ibishoboka byose mu kunga ubumwe bw’abanya-Israel.”
Ni ubufatanye ariko bugomba kubanza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko binyuze mu itora, byitezwe ko rizaba mu cyumweru gitaha.
Netanyahu yari akeneye gukomeza kuguma ku butegetsi mu gihe agihanganye n’ibirego bya ruswa. Byitezwe ko ashobora gukora ibishoboka byose ngo abuze ihuriro rishya gufata ubutegetsi.
Mu gihe yabinanirwa, azahita yisanga na we mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu masezerano Lapid na Bennett bagiranye, bazasimburana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Bennett wahoze ari umuntu wa hafi wa Netanyahu byitezwe ko azayobora imyaka ibiri ya mbere, mu gihe Lapid azayobora ibiri ya nyuma ya manda y’imyaka ine.
Muri ubwo bumwe kandi harimo ishyaka ry’Abarabu, United Arab List, ari naryo rya mbere rizaba rigaragaye muri Guverinoma y’ihuriro ry’amashyaka.
Byitezwe ko mu ghe inteko ishinga amategeko itaremeza ririya huriro, bishoboka ko Netanyahu yajya mu matwi bamwe mu baririmo bakarivamo bakamusanga.