Kizza Besigye uri mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda tavuga yafungiwe muri gereza ya gisirikare i Kampala nyuma y’iminsi micye yari amaze muri Kenya.
Umugore we Winnie Byanyima niwe wabitangaje akemeza ko yashimuswe kuwa Gatandatu avuye i Nairobi.
Kuri X, uyu mugore usanzwe uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya SIDA ( UNAIDS), yagize ati ” Ndasaba ubutegetsi bwa Uganda kurekura umugabo wanjye Dr. Kizza Besigye”.
Yavuze ko atumva uko Besigye afungirwa muri gereza ya gisirikare kandi atari umusirikare.
Icyakora yigeze kuba we kuko ari Colonel wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni na muganga wabigize umwuga.
Amakuru akavuga ko yaba yarakatiwe muri Kenya aho yari yagiye mu muhango wo kumurika igitabo, nyuma yoherezwa i Kampala.
Muri Uganda itangazamakuru ritangaza ko abarwanashyaka benshi b’ishyaka FDC rya Besigye bateraniye ku rukiko rwa gisirikare rwa Makindye i Kampala.
Kizza Besigye afite imyaka 68 y’amavuko.
Yiyamamarije kuba Perezida wa Uganda inshuro enye atsindwa.
Itabwa muri yombi rye ryongeye gutuma Kenya itarebwa neza n’abaharanira uburenganzira bwa muntu nyuma y’uko no muri Nyakanga, yari yafashe abantu 36 baturutse muri Uganda, ikabasubiza icyo gihugu ubu bakaba bari mu nkiko baregwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba.