Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bibutse Pierre Nkurunziza Wayoboye U Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bibutse Pierre Nkurunziza Wayoboye U Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 June 2022 10:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarundi muri rusange bibutse Pierre Nkurunziza wayoboye kiriya gihugu manda ebyiri ariko iya kabiri igateza imidugararo yatumye hari abaturage benshi bahasiga ubuzima abandi bahungira mu bihugu bituranye nabwo cyane cyane u Rwanda.

Pierre Nkurunziza yavutse taliki 18, Ukuboza, 1964 atabaruka taliki 08, Kamena, 2020,

Yabaye Perezida wa 19 wategetse u Burundi kuva bwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962.

Nkurunziza yamaze ku butegetsi imyaka ibarirwa kuri 15 kuko yatangiye gutegeka mu mwaka wa 2005 abuvaho apfuye muri Kamena, 2020.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Pierre Nkurunziza niwe wayoboye u Burundi igihe kirekire

Mbere yo kuba Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yayoboye inyeshyamba z’umutwe CNDD-FDD wari ugizwe n’abo mu bw’Abahutu bo mu Burundi.

Yatangiye kuyobora ririya shyaka mu mwaka wa 2000.

Ubwo yashakaga kongera kuyobora u Burundi mu mwaka wa 2015, hari abaturage babyanze, bavuga ko kubikora ari ukwica itegeko nshinga ry’u Burundi.

Ntibyabujija ko yiyamamaza ndetse ibyavuye mu matora byerekena ko yayatsinze.

Nyuma gato mu gihugu cye haje kuba Coup d’Etat yo kumuhirika ubwo yari yagiye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu yari yabereye muri Tanzania yayoborwaga na Jakaya Kikwete.

- Advertisement -

Icyakora iyi Coup d’Etat ntiyageze ku ntego kuko abayiteguye baje guhunga, Perezida Nkurunziza agaruka mu gihugu cye.

Hakurikiyeho ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi barimo n’abanyamakuru bakoreraga radio zigenga, bamwe barapfa abandi barahunga.

Mu mwaka wa 2020 Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi ndetse ishyaka rye ritanga Gen Évariste Ndayishimiye ngo abe ari we uzarihagararira.

Nkurunziza we yasigaye ari umugabo w’icyubahiro wari warubakiwe inzu yo kuzaruhukiramo nk’Umukuru w’igihugu wavuye ku butegetsi amahoro.

Iyo ngoro izajya iturwamo n’abandi bayoboye u  Burundi

Amatora yakurikiye urupfu rwa Nkurunziza yarangiye  Évariste Ndayishimiye ari we uyatsinze.

Pierre Nkurunziza niwe Murundi wayoboye u Burundi igihe kirekire mu mateka yabwo.

Perezida Ndayishimiye yunamira uwo yasimbuye waryamiye akaboko k’abagabo
Abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi nabo baje kwibuka Nkurunziza
Abagize umuryango wa Nkurunziza nabo baje kwibuka umubyeyi wabo
TAGGED:BurundifeaturedImpunziNdayishimiyeNkurunzizaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hagiye Gushyirwaho ‘Nkunganire’ Yo Gutuma Banki Ziguriza Abahinzi
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Mu Biro Bye Ellen DeGeneres
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?