Abantu batahise bamenyekana bategeye umuntu inyuma y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi bamukubita icyuma mu mutwe agwa kwa muganga.
Byaraye bibereye mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ahitwa ‘Kwa Mugihigi’.
Ikinyamakuru Intyoza kivuga ko uwakorewe ibya mfura mbi yitwa Nsengimana Jean Baptiste w’imyaka 45 y’amavuko.
Yari atashye saa tatu n’igice abantu bamukurikira bari ku igare, ajya muri Butike guhaha asohokamo yerekeza iwe nyuma baramwitambika, bamukubita icyuma(Fer a Beton) mu mutwe, bamuta munsi y’umukingo.
Bahise bamutwara ibyo bamusanganye keretse urufunguzo rw’imodoka rwaje gushyikirizwa Mudugudu nawe akayiha Komanda wa Polisi.
SP Emmanuel Habiyaremye uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ati: “ Nsengimana Jean w’imyaka 45 yakubiswe arakomeretswa biza kumuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Nyuma umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rukoma gusuzumwa”.
Avuga ko Polisi yafashe abantu batatu barimo abasore babiti n’umudamu umwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.
Polisi yibutsa abagizi ba nabi ko nta buhungiro bafite mu Rwanda kuko izabashakisha ikabafata bakagezwa mu butabera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye asaba buri wese kumva ko ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bimureba.