Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biciye Umuntu Hafi Y’Ibiro By’Akarere Ka Kamonyi 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Biciye Umuntu Hafi Y’Ibiro By’Akarere Ka Kamonyi 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2025 12:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu batahise bamenyekana bategeye umuntu inyuma y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi bamukubita icyuma mu mutwe agwa kwa muganga.

Byaraye bibereye mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ahitwa ‘Kwa Mugihigi’.

Ikinyamakuru Intyoza kivuga ko uwakorewe ibya mfura mbi yitwa Nsengimana Jean Baptiste w’imyaka 45 y’amavuko.

Yari atashye saa tatu n’igice abantu bamukurikira bari ku igare, ajya muri Butike guhaha asohokamo yerekeza iwe nyuma baramwitambika, bamukubita icyuma(Fer a Beton) mu mutwe, bamuta munsi y’umukingo.

Bahise bamutwara ibyo bamusanganye keretse urufunguzo rw’imodoka rwaje gushyikirizwa Mudugudu nawe akayiha Komanda wa Polisi.

SP Emmanuel Habiyaremye uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ati: “ Nsengimana Jean w’imyaka 45 yakubiswe arakomeretswa biza kumuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Nyuma umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rukoma gusuzumwa”.

Avuga ko Polisi yafashe abantu batatu barimo abasore babiti n’umudamu umwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

Polisi yibutsa abagizi ba nabi ko nta buhungiro bafite mu Rwanda kuko izabashakisha ikabafata bakagezwa mu butabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye asaba buri wese kumva ko ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bimureba.

TAGGED:AbagiziAmajyepfoIcyumaKamonyiNabiPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Yakubye Gatatu Umushahara W’Abasirikare N’Abapolisi
Next Article U Rwanda Rwasezereye Abadipolomate Bose B’Ububiligi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?