Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biden ‘Ari Hafi Kwemeza’ Jenoside Yakorewe Abo Muri Arménie
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Biden ‘Ari Hafi Kwemeza’ Jenoside Yakorewe Abo Muri Arménie

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2021 8:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bakozi bo mu Biro by’Umukuru w’igihugu cya USA yabwiye The Bloomberg ko Perezida Joe Biden ateganya gutangaza k’umugaragaro ko igihugu cye cyemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanya Arménie(hagati ya 1915 na 1917)ari Jenoside.

Niwe Perezida wa USA wa mbere uri bube yemeye mu buryo butaziguye iriya Jenoside mu myaka 40 ishize hari undi ubyemeje ariko akaza kwisubiraho. Uwo ni Ronald Reagan.

Ubwicanyi bwakorewe Abanya Arménie bamwe bakabwita Jenoside ariko Turikiya ikaba ibihakana bumaze imyaka 104 bubaye.

Hari impungenge ko Biden nabyemeza biri burusheho kuzamura umwuka mubi hagati ya USA na Turikiya, isanzwe iri mu bihugu bigize NATO/OTAN.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uwahaye Bloomberg amakuru avuga ko Biden ari butangaze biriya mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hazibukwa Jenoside yakorewe Abanya Arménie.

Buri tariki 24, Mata, ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abanya Arménie.

Abahanga mu by’amateka bavuga ko ubwami bw’abami bwa Ottoman bwakoreye Jenoside abaturage ba Arménie bubashinja ko ari bo bagize uruhare mu itsindwa ryabwo mu rugamba rwabereye ahitwa Sarikamish muri Mutarama, 1915.

Hari hashize umwaka umwe Intambara ya Mbere y’isi itangiye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turikiya Bwana Mevlut Cavusoglu  aherutse kubwira ikinyamakuru cyo mu gihugu cye kitwa Haberturk ko ibyo Biden ateganya gutangaza ari we bizagiraho ingaruka.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Niba USA ishaka ko umubano wacu nayo uba mubi ibyo ni amahitamo yayo.”

Gutangaza ko ubutegetsi bwa Ottoman bwakoreye Abanya Arménie Jenoside ni ikintu Abanyamerika bakomoka  ku bayikorewe bari bamaze igihe kirekire bategereje.

Abana b’Abanya Armenia bapfuye ari benshi

Kuri bo by’umwihariko no ku bahanga mu mateka  ni ingirakamaro.

Perezida Obama yigeze gukomoza kuri iriya Jenoside ariko yirinda kuyita atyo ahubwo avuga ko ibyabaye ari ubwicanyi bukomeye, ariko ko atari Jenoside.

Ronald Reagan nawe mu mwaka wa 1981 yigeze kubwita Jenoside ariko aza kwigarura avuga ko atari yo nyuma y’igitutu yokejwe na Turikiya.

Mu banezezwa n’uko USA yemera Jenoside yakorewe Abanya Arménie harimo Kim Kardashian.

Icyamamare mpuzamahanga Kim Kardashian ari mu baturage ba USA bakomoka ku babyeyi bazize Jenoside yakorewe Abanya Arménie.

Uyu mugore wa Kanye West yavutse tariki 21, Ukwakira, 1980. Yavukiye i Los Angeles muri Calfornia, kuri Se witwa Robert na Nyina witwa Kris.

Robert  akomoka ku gisekuru cya gatatu cy’Abanya Arménie bavukiye  bakurira muri Amerika.

Muri 1991 ubwo yatandukanaga n’umugabo we wa mbere(witwa Robert), Nyina wa Kim Kardashian yashakanye na Bruce Jenner.

TAGGED:ArmeniaBidenfeaturedJenosideNATO/OTANOttoman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’U Rwanda Zarokoye Abakozi Ba UN
Next Article Stade Ya Nyagatare Ivuguruye Yuzuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?