Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biden Yatangaje Ko Azongera Kwiyamamariza Kuyobora Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Biden Yatangaje Ko Azongera Kwiyamamariza Kuyobora Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 April 2023 7:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’Amerika  Joe Biden yatangaje ko mu mwaka wa 2024 azongera kwiyamamariza kuyiyobora.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo yatangarije muri Video yacishije kuri Twitter ko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Yavuze ko muri manda itaha, azakora k’uburyo akazi yatangije karangira.

Joe Biden avuga ko niyongera gutorerwa kuyobora Amerika kizaba ari igihe kiza cyo kurangiza akazi kandi ngo si byiza kumusimbuza undi.

Biteganyijwe ko mu kwiyamamaza kwe ko azaba afatanyije na Kamala Harris wari usanzwe amubereye Visi Perezida.

Kamala Harris afite imyaka 58 y’amavuko mu gihe Perezida Biden we afite imyaka 80 y’amavuko.

Biden niwe Perezida wa Amerika ushaje kurusha abandi bose bayiyoboye.

Narangiza manda arimo muri iki gihe azaba afite imyaka 86 y’amavuko.

Ubwo yabazwaga icyo avuga ku myaka ye, Biden yavuze ko byumvikana ko abantu bakwibaza iby’imyaka ye.

Ati: “ Birumvikana ko abantu bahangayikira imyaka yanjye bafite ishingiro. Icyakora ndabasaba ko bampa umwanya wo kwerekana ko ibintu bikorwa bikarangira”.

Joe Biden yavuze ko natorwa azakorera hamwe n’abandi kugira ngo akazi katangiwe karangire.

Indi  ntero ye ni uko muri kiriya gihe azakora uko ashoboye akazahura ubukungu ku rwego rwo hejuru kubera ko ingaruka za COVID-19 zaburambitse hasi.

Mu mwaka wa 2020 Biden yatsinze Donald Trump.

Trump we yavugaga ko aramutse atowe yagarura ubuhanganye bw’Amerika.

Icyakora Abanyamerika banze kumutora bavuga ko yari yaratumye Amerika itakaza inshuti.

Abari bashyikiye Trump banze kwemera ko yatsinzwe, bahitamo kwereka Amerika n’isi ko batabyishimiye binyuze mu kujya kwigaragambiriza mu Nteko ishinga amategeko y’Amerika bita Capitol.

Donald Trump aherutse kwerura avuga ubutegetsi bwa Biden bwashegeshe Amerika k’uburyo ‘niyo wateranya amateka’ yaranze abayobozi batanu bayoboye Amerika nabi  ibyabo bitageza kubyo Biden yakoze.

BBC yanditse ko uwitwa Julie Chavez Rodriguez ari we uzaba uyoboye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Joe Biden.

Umwe mu bantu bakomeye bavuga ko bazashyigikira Biden mu kwiyamamaza kwe ni Bernie Sanders.

Sanders avuga ko aho gutora  Trump yahitamo Biden.

Avuga ko  umuntu wa mbere Amerika idakeneye ari Trump cyangwa abameze nkawe.

TAGGED:AmatoraAmerikaBiden
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Umwarimu Avugwaho Gusambanya Abana 10 B’Abahungu
Next Article Ikoranabuhanga Ni Ngombwa Mu Bucuruzi Bwa Afurika: Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?