Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bitaro, kubera uburwayi bwo mu maraso buzwi nka ‘blood infection’.
Clinton w’imyaka 75, ku wa Kabiri nimugoroba nibwo yajyanywe mu bitaro mu mujyi wa Irvine mu Majyepfo ya California, nk’uko umuvugizi we Angel Urena yabitangaje binyuze kuri Twitter.
Yavuze ko ubwo burwayi ntaho buhuriye n’icyorezo cya COVID-19.
Yakomeje ati “Arimo koroherwa kandi arashimira cyane abaganga, abaforomo n’abandi bakozi bamwitayeho mu buryo by’intangarugero.”
Arwariye muri University of California Irvine Medical Center. Abaganga bemeje ko mu minsi mike ashobora gusezererwa mu bitaro kuko imiti arimo guhabwa irwanya udukoko mu mubiri (antibiotics) irimo kumufasha mu buryo bugaragara.
Clinton yabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wategetse hagati y’imyaka ya 1993 – 2001.
Ku myaka 46, Clinton yabaye perezida wa gatatu wa Amerika watowe akiri muto mu mateka y’icyo gihugu.
Mu 1998 ariko yaje kweguzwa n’Abadepite, bamushinja kubeshya ku mubano wihariye yari afitanye na Monica Lewinsky wakoraga muri White House.
Yaje kugirwa umwere na Sena muri Gashyantare 1999.