Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bimwe Mu Byo Perezida Kagame Azagarukaho Mu Kiganiro Azaha RBA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bimwe Mu Byo Perezida Kagame Azagarukaho Mu Kiganiro Azaha RBA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2021 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri iki Cyumweru tariki  05, Nzeri, 2021 Perezida Paul Kagame azaha ikiganiro Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA. Clèophas Barore niwe uzamwakira.

Taarifa yamenye ko imwe mu ngingo izibandwaho muri kiriya kiganiro  ni ingamba Leta y’u Rwanda iri gufata muri iki gihe zigamije gukomeza kurwanya icyorezo  COVID-19.

Umukuru w’igihugu kandi azagaruka ku zindi ngingo zireba ubuzima bwacyo harimo n’ububanyi n’amahanga.

Muri Nzeri 2020 nabwo Perezida Kagame yahaye ikiganiro Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, icyo gihe akaba nabwo yarakiriwe na Clèophas Barore afatanyije na Phiona Mbabazi.

Icyo gihe imwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho ni ibyerekeye ifatwa rya Paul Rusesabagina hamwe n’uko icyorezo COVID-19  cyari kimeze mu gihugu muri kiriya gihe.

Icyo gihe kandi Perezida Kagame yasabye inzego z’umutekano harimo na Polisi kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gihe hagize umuntu ushaka kuzirwanya, avuga ko ‘zifite uburyo bwose bwo kumufata zitamuhutaje’.

Ni igisubizo yahaye umwe mu bamubajije ibibazo babinyujije kuri Twitter.

Uwo muturage yashakaga kumva icyo Perezida Kagame avuga kucyo uwo muturage yise ‘Police Brutality’, ni ukuvuga imbaraga z’umurenga bamwe mu bapolisi bajya bakoresha bashaka gufata umuntu ukurikiranyweho icyaha runaka.

Icyo gihe hari hashize igihe humvikana inkuru zivuga ku bantu barashwe na Polisi, yo ikavuga ko bashakaga kuyirwanya cyangwa gucika.

Perezida Kagame kandi yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo harimo u Burundi na Uganda.

Iki kiganiro kizayoborwa na Cleophas Barore

Ikiganiro azatanga kuri iki Cyumweru tariki 05, Nzeri, 2021 kizatangira saa tanu z’amanywa(11h00’).

TAGGED:BarorefeaturedKagamePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatalibani Batangije Intambara Kubatavuga Rumwe Nabo
Next Article Ibyo Abaturage Bifuza Ko Perezida Kagame Azavugaho Mu Kiganiro Na RBA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?