Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BioNTech Yatanze Ikoranabuhanga Rizakoreshwa Mu Nkingo Za COVID-19 Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

BioNTech Yatanze Ikoranabuhanga Rizakoreshwa Mu Nkingo Za COVID-19 Mu Rwanda

admin
Last updated: 27 August 2021 2:22 pm
admin
Share
FILE PHOTO: A vial labelled with the Pfizer-BioNTech coronavirus disease (COVID-19) vaccine is seen in this illustration picture taken March 19, 2021. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration/File Photo
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko mu minsi mike inkingo za Covid-19 zizatangira gukorerwa mu Rwanda, nyuma y’uko ikigo BioNTech cyemeye gutanga ikoranabuhanga rizifashishwa.

Ni nyuma y’inama Perezida Paul Kagame yagiranye n’ibigo bitandukanye, mu ruzinduko arimo mu Budage.

BioNTech yo mu Budage ni yo yatanze ikoranabuhanga rya mRNA rikoreshwa mu gukora inkingo zimenyerewe nka Pfizer.

#Covid19 mRNA vaccine production soon effective in Rwanda and Senegal.Thanks to BioNTech committed for Tech and Knowledge Transfer for manufacturing vaccines in https://t.co/rK4Mk6Y1hU KenUP foundation congs for catalytic role … https://t.co/UQDxttBe6A pic.twitter.com/hADkIwvXV1

— Dr. Ngamije Daniel (@DrDanielNgamije) August 27, 2021

Perezida Kagame ari mu Budage aho yitabiriye inama izwi nka G-20 Compact with Africa, igamije kongera ishoramari muri Afurika, mu nzego z’abikorera.

Mu ishoramari ryashyizwe mu biganirwaho muri iriya nama harimo n’irijyanye no gukorera inkingo za Covid-19 muri Afurika, mu nganda zirimo kubakwa mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo.

Minisitiri Ngamije yatangaje ko BioNTech yemeye gutanga ikoranabuhanga ku nkingo zizakorerwa mu Rwanda na Sénégal, ku buryo mu gihe kiri imbere imishinga izatangira.

Mu Budage, Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall.

Yaganiriye kandi n’abaterankunga n’uwo mushinga barimo Sabine Dall’Omo uyobora Siemens South Africa, Werner Hoyer uyobora European Investment Bank na Holm Heller uyobora kENUP Foundation.

U Rwanda rumaze iminsi rwubaka ubushobozi bwo gukorera inkingo za Covid-19 mu gihugu, kimwe n’ibindi bikoresho nkenerwa byo kwa muganga.

Ni urugendo rwahereye ku kuzamura ubushobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, igikorwa cyitezweho guha icyizere abashoramari muri uru rwego.

Ni gahunda yitezweho kugabanya uburyo Afurika yiringira amahanga ku nkingo ikenera ziva hanze hejuru ya 99%.

Bizatuma haboneka inkingo nyinshi zikorerwa muri Afurika kandi zigenewe Abanyafurika, muri iki gihe bakeneye gukingirwa Covid-19 ariko kubona inkingo ntibyoroshye.

Bibarwa ko Abanyafurika bakingiwe magingo aya batararenga 2%.

TAGGED:BioNTechCOVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwinjije Miliyoni $121 Mu Bukerarugendo Mu 2020
Next Article Cristiano Ronaldo Yasubiye Muri Manchester United
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?