Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku bantu basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko yababajwe n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, avuga ko yumva agahinda abayirokotse bahuye nako kuko nawe ngo afite ababyeyi bazize iyakorewe Abayahudi mu gihe cy’Abanazi.
Blinken ni Umuyahudi w’Umunyamerika ufite abasekuru b’Abayahudi babaga bakomoka muri Hongrie.
Nyina yitwa Judith Frehm na Donald M. Blinken.
Mu nyandiko yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Gisozi, Antony Blinken yanditse ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zizakomeza gukorana n’Abanyarwanda kugira ngo umuhati wabo wo kwiteza imbere uzakomeze utange umusaruro.
N’akaboko k’imoso, Antony Blinken yanditse ko ashima ko abarokotse Jenoside batigeze baheranwa n’ibyababayeho, bakaba bakomeje iterambere no kwigira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yaganiriye na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Politiki n’umutekano baganira uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gutezwa imbere.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bahoze batuye mu Mujyi wa Kigali igera ku bantu 250,000.
Ni rwo rwibutso rusurwa n;abantu benshi mu Rwanda.