Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BNR Yagabweho Ibitero Ibihumbi 74 By’Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

BNR Yagabweho Ibitero Ibihumbi 74 By’Ikoranabuhanga

Last updated: 02 November 2021 10:14 am
Share
computer screen with programming code and an alert message, concept of computer security, malware or hacker attack (3d render)
SHARE

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) y’umwaka wa 2020/21 warangiye ku wa 30 Kamena 2021, igaragaza ko yabashije guhagarika ibitero 74,243 yagabweho mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo bitanga icyizere ko amafaranga acungiwe umutekano.

Iyo raporo igaragaza ko guhera mu Ugushyingo 2019, BNR yashyizeho uburyo bugezweho bwo gucunga no gusesengura amakuru yinjira n’asahoka mu miyoboro y’ikoranaguhanga.

Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo kugira ishusho yagutse y’ibikorerwa mu miyoboro yose na sisitemu z’ikoranabuhanaga amasaha 24 mu minsi iminsi 7, gukora ubucukumbuzi bwimbitse no gutahura ku gihe ibitero bijyane n’ikoranabuhanga.

Ikomeza iti “Ni muri uru rwego, ubutumwa bushamikiye ku bitero by’ikoranabuhanga 375,276 ; ibitero 74,243 ku miyoboro y’ikoranabuhanga; virusi zo mu bwoko bwa malware 57,482 byabashije guhagarikwa mbere yuko bigera muri sisitemu z’ikoranabuhanga za BNR.”

“Hari ibitero 2 by’ikoranabuhanga byabashije kubaho ariko bihita bihagarikwa. Iyo ibi bitero bitaza guhagarikwa byashoboraga guteza akaga gakomeye, gucibwa ibihano, kwangiza isura y’urwego rw’imari cyangwa guhagarara kw’itangwa rya serivisi.”

BNR yatangaje ko nyuma yo gukorerwa igenzura, yongeye guhabwa ku nshuro ya kane yikurikiranya, icyemezo mpuzamahanga mu byo kurwanya no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga kizwi nka ISO 27001.

Yakomeje iti “Ibi biha icyizere ubuyobozi bwa Banki ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ko ubwirinzi bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga buri ku rugero rwiza kandi rwizewe ku rwego mpuzamahanga.”

BNR ivuga ko mu mwaka ushize hakozwe isuzuma ry’ubudahangarwa bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga, aho byagaragaye ko serivisi z’ingenzi zose zujuje ibisabwa mu birebana n’ubwirinzi mu ikoranabuhanga; mu gihe hake hagaragajwe ko hari intege nke hahise hakosorwa.

Iyi raporo igaragaza ko mu nzitizi zikwiye kwitabwaho, harimo “Impinduka zihuse mu iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubwiyongere bw’ibitero mu ikoranabuhanga, mu itangazabumenyi n’itumanaho.”

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 igiteranyo cy’amafaranga yabikijwe muri BNR cyagabanutse ku kigero cya 22.54% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20, agera kuri miliyari 290.53 Frw avuye kuri miliyari 375.07 Frw.

Naho ayabikujwe yagabanutseho 17.84% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 agera kuri miliyari 307.01 Frw avuye kuri miliyari 373.69 Frw.

Iri gabanuka ry’amafaranga yabikijwe ndetse n’ayabikujwe ngo ryatewe n’igabanuka rikomeye ry’ingano y’amafaranga yanyuraga mu ntoki z’abaturage mu gihe cya guma mu rugo, hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020.

Muri icyo gihe abaturage bakanguriwe cyane gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Muri icyo gihe kandi BNR ivuga ko amadovize yari ibitse yashoboraga gufasha igihugu gutumiza ibintu hanze mu gihe cy’amezi atanu (5.1) hatagize andi yinjira ugereranyije n’amezi ane (4) asabwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Gusa yari make ugereranyije n’umwaka wabanje kuko yavuye kuri miliyari 1.652 z’amadolari ya Amerika mu mpera za Kamena 2020 agera kuri miliyari 1.592 z’amadolari ya Amerika mu mpera za Kamena 2021.

BNR ivuga ko iryo gabanuka ry’amadovize cyatewe ahanini no gutinda kw’inkunga zagombaga gutangwa zivuye mu baterankunga.

Ayo yose ni amafaranga yashoboraga kugirwaho ingaruka iyo ibitero byagabwe kuri BNR bidahagarikwa.

TAGGED:BNRCOVID-19featuredIbiteroIkoranabuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yaburiye Abafungura Utubari Nta Byangombwa n’Abahimba Ko Bipimishije COVID-19
Next Article Tuzakorana N’U Rwanda Dushingiye Kubyo Rushaka- Umuyobozi W’Ikigega Cy’Abafaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?