Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bosco Ntaganda Yaciwe Impozamarira Ya Miliyoni $30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bosco Ntaganda Yaciwe Impozamarira Ya Miliyoni $30

Last updated: 08 March 2021 5:27 pm
Share
SHARE

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwaciye Bosco Ntaganda impozamarira ya miliyoni $30 ku byaha by’intambara aheruka guhamywa ko yakoreye mu bice bya Ituri, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa Mbere, abacamanza banzuye ko Ntaganda nta bushobozi afite bwo gutanga iyo mpozamarira, basaba ko ikigega cy’urwo rukiko kizwi nka Trust Fund gishyiraho uburyo bwo gukusanya no gutanga iyo mpozamarira ku byaha byakozwe.

Ntaganda wari warahawe izina rya “The Terminator” aheruka gukatirwa gufungwa imyaka 30 mu rubanza rwasomwe mu 2019, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi ubwo yari umuyobozi w’inyeshyamba za Union of Congolese Patriots (UPC/FPLC) mu burasirazuba bwa RDC mu 2002-2003.

Ni ibikorwa byiciwemo abasivili benshi.

Umwanzuro wasomwe n’umucamanza Chang-ho Chung ugira uti “urukiko rwanzuye ko impozamarira ziciwe Ntaganda, rwanzura ko ibigomba kwishyurwa na Ntaganda bihawe agaciro kagera kuri miliyoni $30.”

Mu bazahabwa kuri iyi mpozamarira yaciwe Ntaganda harimo abagizweho ingaruka n’ibitero bya Ntaganda, abana bashowe mu gisirikare cye, abafashwe ku ngufu icyo gihe ndetse n’abana bavutse kubera ibikorwa by’ingabo yari ayoboye.

Urukiko rwanzuye ko iyo mpozamarira izatangirwa hamwe, bivuze ko atari amafaranga azagenda ahabwa buri muntu ku giti cye ahubwo azanyuzwa mu bigega byashyiriweho kubafasha.

TAGGED:Bosco Ntagandafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda W’igitaka Zaza-Sake Waratunganyijwe Ku Nyungu Z’Abaturage
Next Article Umugore Uheruka Gutandukana Na Jeff Bezos Yarongowe N’Umwalimu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?