Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Brazil: Abatwara Amakamyo Bafunze Imihanda Bamagana Intsinzi Ya Lula Da Silva
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Brazil: Abatwara Amakamyo Bafunze Imihanda Bamagana Intsinzi Ya Lula Da Silva

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 November 2022 9:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashoferi b’amakamyo bo muri Brazil bashyigikiye Bwana Bolsonaro uherutse gutsindwa amatora, bafunze imihanda bakoresheje amakamyo manini. Babikoze mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye ko Lula da Silva ari we watsinze ariya matora.

Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brazil ariko akaza gutsindwa amatora aheruka, yabwiye abo bashoferi ko uburyo bahisemo bwo kwigaragambya budakwiye, kuko ngo budakurikije amategeko.

Itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu rivuga ko uyu muyobozi yasabye abigaragambya kureba icyo amategeko yemera ko cyakoreshwa mu kwigaragambya akaba ari cyo bakora, aho kugira ngo bafungire inzira abantu bose bashobora kuba barimo n’abayoboke be.

Ibyavuye mu matora ya Perezida wa Brazil aheruka, byerekana ko Luiz Inácio Lula da Silva ari we watsinze amatora ku majwi 50.9%.

Polisi ya Brazil ivuga ko hari abantu 700 batawe muri yombi bakurikiranyweho gufunga imihanda no kubuza urujya n’uruza gukomeza

Bolsonaro yagize ati: “ Ndabizi mutishimiye ibyavuye mu matora ariko mwihangane mukomere nanjye sinishimye.”

Yunze ko gufunga imihanda atari amahitamo meza kuko bibangamira buri wese harimo n’abataragize uruhare m’ugutsindwa kwe.

Hari bamwe mu bayoboke ba  Bolsonaro bari basabye ko ingabo za Brazil zakwifashishwa kugira ngo uyu mugabo atava k’ubutegetsi.

Lula da Silva watsinze amatora aheruka, yigeze kuyobora Brazil guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa  2010.

Muri iki gihe afite imyaka 77 y’amavuko.

TAGGED:AmatoraBrazilfeaturedPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Bafatanywe Ibilo 509 Bya Caguwa Mu Modoka Isanzwe Itwara Inzoga
Next Article Afurika Irashaka Gushyiraho Ikoranabuhanga Mu Mikorere Ya Gasutamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?