Mu rwego rwo gushima umuhati bagize mu buhanzi mu mwaka wa 2024 mu Karere k’Ibiyaga bigari, abahanzi bo muri aka Karere barimo abakomoka mu Rwanda bari guhatanira ibihembo bigize ikitwa Magic Vibe Awards.
Muri Tanzania niho hari kubera ihatana ngo abazatsinda bazabe ari bo bahembwa.
Ni irushanwa ryo guhemba umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kugira uruhare mu kumenyekanisha ubukerarugendo bukorerwa muri Tanzania.
Abahanzi bane bo mu Rwanda nibo batoranyijwe ngo bazagerageze amahirwe yabo, barebe ko bakwegukana biriya bihembo.
Abo baarimo Israel Mbonyi akazahatana na Papi Clever na Dorcas, Merci Pianist, Joel Lwaga, Obby Alpfa, Paul Clement, Walter Chilambo, Mercy Masika, Mary Lincon na Guardian Angel.
Ku ruhande rw’abahatanira indirimbo ziri mu cyiciro bise Best East Africa R&B/Pop Artist of the Year, harimo Jux, Jay Melody, Mbosso, Bahati, Arow Bwoye na Christian Bella.
Kuri gahunda kandi hariho ko indirimbo ya Nadia Mukami yise Kipepo izahatana ni iy’Umunyarwanda Bruce Melodie, zikaba indirimbo zikoze neza zaranze umwaka wa 2024.
Hari n’indirimbo yitwa Ujana ya Harmonize, Komasava Remix ya Diamond Platnamuz, Zawadi ya Zuchu na Dadiposlim , Dah Remix ya Nandy na Ali Kiba, Extra Pressure na Bien-Aime, Kipofu ya Ali Kiba na Top Shatta, Hakuna Matata na Marioo, Olulufe Mi ya Juma Jux na Diamond Platnamuz.