Umuhanzi Bruce Melodie yatandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol nyuma y’umwaka umwe abafasha mu muziki, bakaba bagiye gutangira urugendo rushya ku giti cyabo.
Ni abahanzi yafashije gutangira urugendo rw’umuziki, arabaherekeza ku buryo bamaze kumenyekana mu Rwanda.
Bruce Melodie yavuze ko gutandukana yabiganiriye na bariya bahanzi, basanga igihe kigeze.
Ati “Icyo nabakoreye ni uko nabagumishije iruhande rwanjye, kandi byarakoze. Ndashimira Imana ko byibura mu ngufu yampaye hari icyavuyemo. Ntabwo mbaretse kubera ko baracyari abantu banjye, bari kumwe n’abantu banjye, baracyari hafi bose.” Yaganiraga na Isimbi TV kuri YouTube.
Melodie yashimangiye ko igihe cyari kigeze ngo Juno Kizigenza na Kenny Sol batangire umuziki batari mu mutaka w’undi muhanzi.
Yakomeje ati “Ni amahitamo yabo, binanze bakagaruka twakongera tugakomeza akazi bitajemo gushwana cyangwa kugirana ibibazo, nta kibazo na kimwe nigeze ngirana n’umwe muri bo.”
“Ubu rero urugendo rutangiye ntekereza ko rutagoye kurusha urwabanje kuko ibyabanje nibyo byari bikomeye, kumenya gahunda zose uko zigenda, ariko ubungubu muraganira nabo nta kibazo ni mahoro, indirimbo zirasohoka ari nziza.”
Juno Kizigenza yashimiye Bruce Melodie, avuga ko kuri we ari umuhanzi ukomeye kurusha abandi mu gihugu.
Avuga ko gutandukana bidashobora gusubiza inyuma umuziki we.
Ati “Yankoreye ibintu byinshi, naje ndi mu maboko ye, nitwa umuhanzi wa Bruce Melodie, ni ibintu binini byatumye nzamuka byoroheje kurusha igihe byari kumfata iyo nizana. Bruce ndagushimira bya hatari, uri umuntu ukomeye mu rugendo rwanjye.”
Juno amaze kugira indirimbo enye ze bwite n’izindi enye hahuriyemo n’abandi bahanzi. Harimo inshya yitwa ‘Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz.
Kenny Sol we afite indirimbo eshatu zirimo You&I, Agafire n’Umurego yasohoye muri Werurwe uyu mwaka.