Ubuyobozi bw’Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera buvuga ko ibyo abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko by’uko ubukene bubarembeje, ari ugukabya. Bo bemeza ko hari bamwe muri bo bapfa bazize inzara, bakabashyingura.
Babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE bakorera muri kariya gace ko bari mu buzima bugoye, inzara ibarembeje.
Hari uwagize ati: “Tubayeho mu buzima bubi cyane, inzara iratwica bamwe muri twe tukabashyingura, dushobora kumara n’icyumweru tutariye”.
Hejuru y’inzara ibarembeje ndetse ihitana bamwe muri bo, hiyongeraho n’ubukene bavuga ko bwuriye uburiri k’uburyo batagira igitanda cyo kuraraho, bakumbagarara hasi ku butaka.
Ubukene bw’abasigajwe inyuma n’amateka bufite imizi miremire ku bintu byinshi.
Bo bavuga ko intandaro yo gukena bikabije ari uko n’ibumba bakoreshaga babumba inkono bakazigurisha, ryabuze.
Undi yagize ati: “…Namwe mubirebye, ni ibintu umuntu atabona uko asobanura. Twari dutunzwe n’uko uwabishoboraga yabumbaga inkono akaba yazigurisha, akabona ibimutunga. Ariko na byo ntibigikunda, twahebeye urwaje”.
Mu gihe aba Banyarwanda bataka bavuga ko barembejwe n’inzara ihitana bamwe muri bo, ubuyobozi bw’ibanze bw’aho batuye buvuga ko ibyo bavuga birimo gukabya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanazi witwa Niyikora Alexis, yabwiye itangazamakuru ko basuye aba baturage basanga ‘nta kibazo bafite’.
Ati: “Aba baturage basizwe inyuma n’amateka nta kibazo bafite. Tugerageza kubasura umunsi ku wundi tukamenya ingorane bahura na zo”.
Niyibikora avuga ko imyumvire mibi y’abo baturage ari yo nyirabayazana y’imibereho yabo mibi.
Avuga ko hari benshi muri bo bagurisha ibyagombye kubakenura.
Ati “Na bo imyumvire yabo iracyari hasi, iyo babahaye amatungo barayagurisha.”
Alexis Niyikora avuga ko ubuyobozi bukora uko bushoboye bugasubiza ku ishuri abana ba bariya baturage.
Kimwe n’uko bimeze ku bandi bana, abo bana iyo basubiye ku ishuri bahabwa amafunguro atuma bakomeza kwiga.
Icyakora, abana benshi b’abasigajwe inyuma n’amateka bakunze guta ishuri kubera ubuzima bubi bwo mu miryango yabo.
Imibare igaragarazwa na COPORWA( ni impuzamashyirahamwe y’abasigajwe inyuma n’amateka) ivuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bose mu Rwanda batarenze abantu 36, 073.
Muri bo, abari mu mashuri abanza bangana na 3,015.
Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, mu bana basaga 2 500 bo mu mashuri abanza bataye ishuri, hagaruwe abagera ku 1,900.
Ni mu gihe mu mashuri yisumbuye mu bagera kuri 800 bari barataye ishuri, 700 muri bo barigarutsemo.
Muri abo bose harimo n’abana b’abasigajwe inyuma n’amateka.
Iyi mibare yekekana ko bitoroshye ko umwana ukomoka ku basigajwe inyuma n’amateka arenga amashuri abanza, akagera mu mashuri yisumbuye cyangwa kuzamura…
Indi nkuru wasoma:
Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’i Gasabo Bataka Ko Babuze Ibumba