Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri yasuye abapfakazi ba Jenoside baba mu Bugesera abafata mu mugongo muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bazirikana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ambasaderi Weiss yavuze ko yishimiye kuganira n’aba babyeyi bageze mu zabukuru baba mu nzu y’amasaziro yiswe ‘Impinganzima’.
Kuri X yanditse ati: “ Nagize amahirwe yo kujya kuganira n’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatuti baba mu nzu yiswe Impinganzima. Ni abapfakazi bagizwe incike na Jenoside yatwaye ababo bose ikabatsemba”.
Einat Wiess ukomoka muri Israel( igihugu gituwe n’abakomoka ku Bayahudi bakorewe Jenoside) avuga ko abo babyeyi ari ikitegererezo cy’ubudaheranwa kandi yishimiye ko yafatanyije nabo gutera ibiti nk’ikimenyetso cy’ikizere cy’ejo hazaza.
I had a an emotional day visiting #Impinganzima, home of elderly Genocide survivors, whose families were completely wiped out during the 1994 Genocide against the Tutsi.
These are inspiring people, and I salute their resilience.
Together, we planted fruit trees!#Kwibuka30 pic.twitter.com/O2qXPCT2KE— Einat Weiss (@AmbEinatWeiss) April 9, 2024