Bugesera: Hari Kwibukwa Abatutsi Bajugunywe Mu Nzuzi N’Imigezi

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Abagize Umuryango Dukundane Family bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga.

Igikorwa cyo kubibuka cyabaye kuri uyu wa Mbere Tariki 13 Mata, kibera kuri Nyabarongo ku kiraro kiri mu Mudugudu wa Rwabusoro, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera.

Mu gukora Jenoside, Interahamwe zakoresheje uburyo bwose ngo Abatutsi bashire.

Muri bwo harimo no kubajugunya mu nzuzi, imigezi n’ibiyaga ari bazima cyangwa zabishe.

Umwihariko wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga ni uko nta mibiri yabo yabonetse ngo ishyingurwe mu nzibutso.

Ibi bituma nta buryo bundi bwo kubibuka bushoboka butari gushyira indabo mu mazi bajugunywemo kuko ari yo yabaye imva yabo.

Umuryango Dukundane Family watangiye kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga guhera mu mwaka wa 2007.

Icyo gihe byabereye ku ruzi rw’Akagera aho rukora ku Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga.

Muwa 2008 byabereye ku kiyaga cya Muhazi muri Rwamagana, muwa 2009 bibera ku kiyaga cya Kivu muri Rubavu.

Mu mwaka wa 2010 kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga byabereye kuri Nyaburongo ku Karere ka Ngororero naho mu mwaka wa 2011 bibera ku Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru.

Mu mwaka wa 2012 byabereye ku ruzi rwa Nyabarongo ku Karere ka Karongi, muwa 2013 bibera ku kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Ngoma mu gihe mu mwaka wa 2014 byabereye ku Akanyaru mu Karere ka Bugesera.

Mu mwaka wa 2015 kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga byabereye kuri Nyabarongo mu Karere ka Nyarugenge n’aho mu mwaka wa 2016 bibera ku kiyaga cya Muhazi aho gikora ku Karere ka Gasabo.

Mu mwaka wa 2017 byabereye ku kiyaga cya Kivu muri Karongi mu mwaka wa 2018 byabereye ku Akanyaru mu Amayaga mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, mu mwaka wa 2019 byabereye ku kiyaga cya Mirayi mu Murenge wa Gashora muri Bugesera.

COVID-19 yari mu Rwanda mu mwaka wa 2020/2021 yatumye nta kwibuka by’imbonankubone kubaho kugeza muwa 2022 ubwo Dukundane Family yibukiraga ku mugezi wa Kidogo mu Murenge wa Rilima muri Bugesera.

Mu mwaka wa 2023, Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga bibukiwe ku mugezi wa Sebeya muri Rubavu.

Umwaka wakurikiyeho wa 2024 byabereye muri Nyamagana mu Karere ka Nyanza n’aho mu mwaka ushize wa 2025, byabereye ku ruzi rw’Akagera muri Masaka ya Kicukiro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *