Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bugesera: Hibutswe Abatutsi Bajugunywe Mu Nzuzi N’Imigezi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bugesera: Hibutswe Abatutsi Bajugunywe Mu Nzuzi N’Imigezi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2022 1:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima habereye umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe imibiri yabo ikajugunywa mu nzuzi n’imigezi ntishyingurwe.

Bibukwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu Muryango wiswe Dukundane Family.

Kuri iki Cyumweru taliki 21, Gicurasi, 2022 nibwo ababimbiye mu Muryango Dukundane bagiye kwibukira abajugunywe mu nzuzi n’imigezi ku kiyaga cya Kidogo kiri mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Gasabo.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari Abatutsi bajugunywaga mu migezi n’inzuzi ari bazima abandi bakajugunywamo batemwe kugira ngo baribwe n’inyamaswa zirimo ingona cyangwa bicwe n’imvubu.

Kubibuka kuri iyi nshuro biri gukorwa ku nshuro ya 16.

Igitekerezo cyo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi cyaje nyuma yo kubona ko bari bagize icyiciro cy’Abatutsi batibukwaga ngo abantu bajye gushyira indabo ku mva zabo.

Byakozwe mu rwego rwo kubaha icyubahiro n’ubwo ntaho imibiri ya benshi muri bo ishyinguye ngo bigaragare.

Umwe mu bagize Dukundane Family yabwiye Taarifa ati: “ Imigezi n’inzuzi zagizwe intwaro ndetse n’irimbi ku Batutsi bayijugunywemo.”

- Advertisement -

Uwarokokeye mu cyahoze ari Komini Gashora, ubu ni mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Rilima witwa Gazelle Rumanyika Isaak avuga ko mu gace bahoze batuyemo Abatutsi babanje gukusanyirizwa mu mashyamba aturiye ibiyaga kugira ngo bazahicirwe n’inzara abandi bakazajugunywa mu biyaga byinshi biba mu Karere ka Bugesera.

Avuga kandi ko na mbere y’uko Abatutsi batangira kwicwa, bari baratujwe hafi y’amashyamba mu rwego rwo kubananiza mu buzima.

Icyakora bamwe birwanyeho batwika amakara, baracuruza babona imibereho.

Mbere gato y’umwaka wa 1994, mu mwaka wa 1992  Rumanyika watanze ubuhamya, yashimiye ababikira ndetse n’umupadiri witwaga Marcel bababaye hafi barabagaburira ubwo hageragerezwaga Jenoside.

Muri icyo gihe kandi ngo mu ishuri babahozaga ku nkeke, bavangura Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa.

Muri iriya myaka kandi ngo hari impunzi z’Abarundi zatujwe ahitwaga ku rya Gatatu kandi ngo abo Barundi bari bavuye iwabo barakariye Abatutsi bari bamaze kubatsinda, FRODEBU, ari yo iyobora Abarundi kandi ari iya Abatutsi.

Rumanyika yavuze ko ubwo Jenoside yabaga, Abatutsi bo mu Bugesera bahuye n’akaga kuko uretse kuba bariciwe ku misozi itandukanye ndetse no mu bishanga, mu rufunzo n’ahandi hari n’abiciwe mu biyaga by’aho.

Ati: “ Inzibutso dufite mu Bugesera si izo Meya wa Bugesera yavuze gusa, ahubwo hari n’iki kiyaga nacyo ni urwibutso dufite hano mu Bugesera.”

Ashima Inkotanyi kuba zaramurokoranye n’abandi Batutsi zasanze bagihumeka.

Sixbert Habimana uyobora Dukundane Family yanenze bamwe mu babyeyi bakigisha abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Ati: “ Turasabye, murerere iki gihugu kandi mukirere abagikwiye. Namwe rubyiruko muri hano turabasaba kudaha amatwi ababiba urwango.  Nimwe mbaraga igihugu cyacu gifite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera  Richard Mutabazi yavuze ko inzibutso za Jenoside zo mu Karere ayoboye zifashwe neza kandi ko n’ubwo Abatutsi bahoze bagatuye bahuye n’akaga batewe na buriya bwicanyi, ariko ko abagatuye muri iki gihe bo bafite icyizere cy’uko ejo ari heza kubera ko hari amajyambere yakagezemo.

Ngo ibi bihurirana no kwibuka ariko abantu biyubaka.

Guverineri Emmanuel Gasana ashyira indabo muri Kidogo
Umuyobozi wari uhagarariye Polisi muri uriya muhango nawe aha icyubahiro Abatutsi bajugunywe mu mazi
Uwari uhagarariye ingabo z’u Rwwanda nawe aracyibaha
Ni ngombwa ko abazize Jenoside bose bibukwa uko baba barishwe kose
Abana bo mu muryango AERG
Aho abaje kwibuka Abatutsi bazize Jenoside batawe mu nzuzi n’imigezi babanje guhurira barabibuka
TAGGED:BugeserafeaturedHabimanaJenosideRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Y’Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda
Next Article Ubumwe, Amahoro N’Ubumuntu Nibyo Bigomba Kuranga Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?