Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bugesera: Yasize Miliyoni Frw 1.5 Mu Cyumba Ajya Guhinga Agarutse Arayibura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bugesera: Yasize Miliyoni Frw 1.5 Mu Cyumba Ajya Guhinga Agarutse Arayibura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2023 7:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bamwibye Frw 300,000, basanga barangije kurya 1/2
SHARE

Abasore babiri Polisi iherutse gufatira mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera bayemereye ko bibye umuntu Miliyoni Frw 1.5 yari avanye muri Banki. Uwo muntu avuga ko yari yayisize mu cyumba ajya guhinga.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Saruduha mu Kagari ka Kindama mu Murenge Ruhuha.

Bacyekwaho kwiba ariya mafaranga baciye mu idirishya ry’inzu aho nyiri amafaranga yari amaze kuyarambika nyuma yo kuyabikuza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuturage avuga ko yibwe amafaranga ubwo yari yagiye guhinga”.

SP Hamdun Twizerimana avuga ko uwibwe yabwiye Polisi ko abantu batoboye idirishya ry’icyumba yari yarambitsemo ariya mafaranga barangije bakuramo miliyoni Frw 1.5.

Nyuma Polisi yakoze iperereza iza gufata abasore babiri batuye muri uwo mudugudu kuko ari bo bahise bakekwa ku ikubitiro.

Abapolisi barabasatse babasangana ayo mafaranga abandi ntibagorana bahita bemera ko ari bo bayibye.

Babwiye abapolisi ko wari umugambi bacuze nyuma yo kubona nyiri ayo mafaranga avuye kuyabikuza muri banki.

- Advertisement -

SP Twizeyimana yashimiye uwibwe kuko yihutiye gutanga amakuru, agira inama abaturage kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo.

Yababwiye ko mu rwego rwo kwirinda guha icyuho abajura, ari ngombwa ko bajya babikuza amafaranga make bakeneye.

Abo basore babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya  Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza, amafaranga bafatanywe nayo asubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

TAGGED:AmafarangaBugeserafeaturedMiliyoniPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gakenke: Undi Muntu Yaheze Mu Kirombe Kireshya Na Metero 60
Next Article Itegeko Nshinga Ry’u Rwanda Rigiye Kuvugururwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?