Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Buhari Yategetse Ingabo Kwambarira Urugamba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Buhari Yategetse Ingabo Kwambarira Urugamba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2021 6:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yategetse ingabo na Polisi kwambarira urugamba bakabohoza abana baherutse gushimutwa n’abarwanyi.

Itangazo ry’Ibiro bye rigira riti: “ Umukuru w’igihugu yategetse ingabo na Polisi kwambarira urugamba bakagaba igitero kigamije kubohoza abana baherutse gushimutwa n’abarwanyi.”

Umuvugizi we witwa Garba Shehu yirinze gutangaza umubare w’abana baherutse gushimutwa.

Abo bana bashimutiwe mu ishuri riri ahitwa Kagara muri imwe muri Leta zigize Nigeria yitwa Niger.

Bashimuswe ku wa Kabiri tariki 16, Gashyantare, 2021, ashimutwa n’umutwe bikekwa ko ukorana n’abagizi ba nabi, ukaba ushaka ingurane kugira ngo  ubarekure.

Perezida Buhari w’imyaka 78 yatorewe kuyobora Nigeria muri 2015. Icyo gihe yari yiyamamaje asezeranya abaturage kuzaca intege abarwanyi bose bari bamaze igihe bateza umutekano mucye mu gihugu, ku isonga hari Boko Haram.

Abakurikiranira hafi ibibera muri kiriya gihugu bavuga ko Buhari atigeze aca intege bariya barwanyi.

N’ikimenyimenyi ni uko mu mezi abiri ashize, hari abarwanyi bashimuse abanyeshuri 300 ubwo bari ku ishuri riri ahitwa Katsina.

Bariya bana baje kurekurwa ariko barekurwa byasakuje cyane.

Hagati y’itariki 14 na 15, Mata, 2014 hari abandi bana b’abakobwa 276 bashimutiwe mu ishuri riri ahitwa Chibok mu Ntara ya Borno, muri Nigeria.

Boko Haram yigambye ririya shimutwa, isi irahaguruka irabyamagana ariko ntibyabuza ko hari abakobwa bakomeza gushimutwa, bamwe bagirwa abagore b’abarwanyi ba Boko Haram.

Hari bake muri bo barekuwe ariko abandi kugeza ubu nta makuru yabo azwi na benshi.

Ivomo: The Nation

TAGGED:AbanafeaturedIngaboPolisiUrugamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imodoka Ya Sugira Ernest Yahiriye Muri Garaje
Next Article Impaka Z’Umuhanga Kuri Jenoside Yo Muri 1994 N’Uwari Uyoboye Turquoise I Cyangugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gusura Ingagi Umunyarwanda Azishyura $200, Mu Zindi Pariki Byifashe Bite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?