Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burkina Faso: Abantu 20 Bapfuye Barasiwe Mu Kirombe Cya Zahabu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burkina Faso: Abantu 20 Bapfuye Barasiwe Mu Kirombe Cya Zahabu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2022 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 02, Mata, 2022 abagizi ba nabi basanze abantu bacukuraga zahabu mu kirombe kiri ahitwa Namentenga barabarasa hapfa abagera kuri 20.

Ni mu kirombe kiri ahitwa Kougdiguin mu Majyaruguru ya Burkina Faso.

Umwe mu baturage b’aho yabwiye Reuters ati: “ Abantu bari kuri moto baje barasira abantu mu kirombe kiri ahitwa Kougdiguin.”

Kugeza ubu abantu 20 nibo babaruwe ko bahasize ubuzima ariko hari n’abandi benshi bakomeretse ndetse bamwe bashobora no kuza gutakaza ubuzima kubera ubukana bw’ibikoremere.

Ku rundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko abapfuye ari 22.

Taliki 12, Werurwe, 2022 abandi bantu 11 nabo barasiwe mu kirombe barapfa.

Hari abandi 10 nabo baherutse kurasirwa mu kindi kirombe giherereye ku mupaka wa Burkina Faso na Niger nabo bahasiga ubuzima.

Abantu 80 bamaze kwicirwa mu bitero nka biriya mu gihe kitageze ku kwezi!

Abarwanyi bagendera ku mahame akarishye ya kisilamu nibo bashinjwa buriya bwicanyi.

Abayobozi ba gisirikare ba Burkina Faso bavuga ko hari gushyirwaho uburyo bw’ibiganiro hagati y’Abakuru b’Imiryango muri Burkina Faso ngo baganire n’abayobozi b’imitwe ivugwaho buriya bwicanyi.

Aba barwanyi kandi bamaze igihe barazengereje abaturage ba Mali na Niger.

Bivugwa ko kuva batangiza biriya bitero mu mwaka wa 2015, bamaze guhitana abantu 2000, abandi bagera kuri miliyoni 1.7 bamaze guhunga bava mu byabo.

TAGGED:AbarwanyiBurkina Faso
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘EAC Yashinzwe Kugira Ngo Twihuze Ariko Dutekanye’: Bazivamo
Next Article Mu Mafoto: Uko Misa Yo Kwibuka Paul Farmer Yitabiriwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hezbollah Yarahiriye Kuzihorera Kuri Israel Kubera Umuyobozi Wayo Iherutse Kwica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uwayoboraga Guinea-Bissau Yahungiye Muri Senegal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?