Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burkina Faso: Captaine Yahiritse Lt Col K’Ubutegetsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burkina Faso: Captaine Yahiritse Lt Col K’Ubutegetsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 October 2022 11:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma  y’uko kuri uyu wa Gatanu taliki 30, Nzeri, 2022 muri Burkina Faso hiriwe havuga amasasu abaturage ntibamenye ikiyihishe inyuma, byaje kumenyekana ko ari coup d’état yakozwe n’abasirikare bayobowe na Captaine Ibrahim Traoré wahiritse k’ubutegetsi Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba wayoboraga iki gihugu

Damiba yari amaze igihe  gito ayobora Burkina Faso ariko abantu bakamunenga ko nta kintu kinini yakoze ngo ashyira ibintu ku murongo mu gihugu kimaze iminsi kibasiwe n’abakora iterabwoba baturuka muri Sahel.

Kuri uyu wa Gatanu abasirikare biriwe baryamiye amajanja bashinga ibirindiro hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Iby’Umukuru w’igihugu.

Bijya gucika byatangiye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 ubwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mbere yo kumufata nabwo  habanje kumvikana amasasu.

Guhirika Kaboré k’ubutegetsi byakozwe mu gihe icyo gihe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya Burkina Faso bo bari mu byishimo by’uko ikipe yabo Les Etalons yari yatsinze iya Gabon mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Afurika byaharaniraga gutwara igikombe cy’Afurika riri kubera muri Cameron.

Icyo gihe abasirikare bahiritse Perezida Kaboré bavugaga ko barambiwe ko igihugu cyabo kiyoborwa n’icyo bise ‘agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida’.

Ikindi kivugwaga ko cyatumye abasirikare bafunga Umukuru w’igihugu ni uko ngo Guverinoma yari ayoboye yananiwe guhuriza hamwe amafaranga ahagije kugira ngo akoreshwe mu guhashya abarwanyi bamaze igihe bahungabanya umutekano wa Burkina Faso.

Mbere y’aho ni ukuvuga  Taliki 10, Mutarama, 2022 hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso wari watawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

- Advertisement -
TAGGED:Burkina FasoCaptainefeaturedIbyihebe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Kabarebe Asobanura Uko Bacitse Uganda Bakaza Kubohora u Rwanda
Next Article Canal + Rwanda Yashyizeho ‘ZACU TV’ Kugira Ngo Ihe Abanyarwanda Filimi Zikinwe Mu Rurimi Rwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?