Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2025 12:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Captaine Ibrahim Traoré uyobora Burkina Faso yemeje ko hari abakozi batandatu bo muri Côte d’Ivoire baherutse gufatirwa mu gihugu cye, bavuga ko bahageze batabiteguye.

Abo bantu basanzwe bakorera kimwe mu bigo byo muri Côte d’Ivoire byita ku mpunzi.

Mu mpera za Kanama, 2025, itangazamakuru ryo muri Côte d’Ivoire ryanditse ko Burkina Faso yafunze abaturage b’iki gihugu, bakaba basanzwe bakorera ikigo Direction ivoirienne d’aide et d’assistance aux réfugiés et apatrides (Daara).

Mu kiganiro Capitaine Traoré yavuze ko abo bantu bari barengereye ubusugire bw’igihugu cye, akaba yabwiye televiziyo y’igihugu cye ko bamaze gufatwa.

Yunzemo ko mbere y’abo bantu, hari abandi bapolisi bo muri  Côte d’Ivoire nabo binjiye mu gihugu cye bitemewe, hari muri Nzeri, 2023.

Uyu muyobozi kandi avuga ko hari umusore wo mu gihugu cye wari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ( influenceur) Alain Christophe Traoré waguye muri imwe muri gereza za Gendarmerie yo mu Murwa mukuru Abidjan bamushinja ko ari maneko.

Côte d’Ivoire na Burkina Faso bimaze igihe birebana ay’ingwe, bikaba byaratangiye ubwo Ibrahim Traoré yageraga ku butegetsi, imyaka itatu irashize.

Ibyo Ouagadougou( Umurwa mukuru wa Burkina Faso) ishinja Abidjan, yo irabihakana.

Ibihugu byombi bisangira umupaka wa kilometero 600 ariko utarinzwe hose.

Ese bapfa iki?

Aho Burkina Faso iboneye umuyobozi mushya, akaza atumvikana n’Ubufaransa, ndetse akabwirukana ahubwo akiyegereza Abarusiya, umubano w’iki gihugu na Côte d’Ivoire isanzwe ikorana na Paris wabaye mubi.

Abasesengura bavuga ko iyo ari impamvu-muzi y’umubano mubi hagati y’ibi bihugu byo mu Burengerazuba by’Afurika.

TAGGED:BurkinaCôte d’IvoirefeaturedIgihuguImpunziTraore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pyramids FC Yazanye Abakinnyi Bakomeye Bo Gutsinda APR FC
Next Article Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Visit Rwanda Yageze Muri Basketball Ya Amerika

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Pyramids FC Yazanye Abakinnyi Bakomeye Bo Gutsinda APR FC

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tshisekedi Yavuze Ko u Rwanda Rutacyuye Ingabo Zarwo

Trump Yabwiye Isi Ko Ikabiriza Iby’Imihindagurikire Y’Ikirere

Intambara Iratutumba Hagati Ya Pologne N’Uburusiya

Ubufaransa Bwatangaje Ko Bwemeye Palestine Nk’Igihugu Kigenga Byuzuye

U Rwanda Rwiyemeje Kuba Ihuriro Ry’Ishoramari Mu Karere- RDB

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika: Abantu Biciwe Mu Rusengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Venezuela Bari Guhabwa Intwaro Zo Kuzahangana Na Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?