Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Captaine Ibrahim Traoré uyobora Burkina Faso yemeje ko hari abakozi batandatu bo muri Côte d’Ivoire baherutse gufatirwa mu gihugu cye, bavuga ko bahageze batabiteguye.

Abo bantu basanzwe bakorera kimwe mu bigo byo muri Côte d’Ivoire byita ku mpunzi.

Mu mpera za Kanama, 2025, itangazamakuru ryo muri Côte d’Ivoire ryanditse ko Burkina Faso yafunze abaturage b’iki gihugu, bakaba basanzwe bakorera ikigo Direction ivoirienne d’aide et d’assistance aux réfugiés et apatrides (Daara).

Mu kiganiro Capitaine Traoré yavuze ko abo bantu bari barengereye ubusugire bw’igihugu cye, akaba yabwiye televiziyo y’igihugu cye ko bamaze gufatwa.

Yunzemo ko mbere y’abo bantu, hari abandi bapolisi bo muri  Côte d’Ivoire nabo binjiye mu gihugu cye bitemewe, hari muri Nzeri, 2023.

Uyu muyobozi kandi avuga ko hari umusore wo mu gihugu cye wari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ( influenceur) Alain Christophe Traoré waguye muri imwe muri gereza za Gendarmerie yo mu Murwa mukuru Abidjan bamushinja ko ari maneko.

Côte d’Ivoire na Burkina Faso bimaze igihe birebana ay’ingwe, bikaba byaratangiye ubwo Ibrahim Traoré yageraga ku butegetsi, imyaka itatu irashize.

Ibyo Ouagadougou( Umurwa mukuru wa Burkina Faso) ishinja Abidjan, yo irabihakana.

Ibihugu byombi bisangira umupaka wa kilometero 600 ariko utarinzwe hose.

Ese bapfa iki?

Aho Burkina Faso iboneye umuyobozi mushya, akaza atumvikana n’Ubufaransa, ndetse akabwirukana ahubwo akiyegereza Abarusiya, umubano w’iki gihugu na Côte d’Ivoire isanzwe ikorana na Paris wabaye mubi.

Abasesengura bavuga ko iyo ari impamvu-muzi y’umubano mubi hagati y’ibi bihugu byo mu Burengerazuba by’Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version