Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burkina Faso: Lt Col Damiba Uherutse Guhirikwa Ku Butegetsi Yahungiye Muri Togo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burkina Faso: Lt Col Damiba Uherutse Guhirikwa Ku Butegetsi Yahungiye Muri Togo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2022 3:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Burkina Faso haravugwa ko uwayoboraga iki gihugu witwa Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yemeye kuva ku butegetsi ahita ahungira i Lomé muri Togo.

Kuva mu mpera z’Icyumweru gishize, nibwo muri kiriya gihugu havuzwe inkuru y’ihirikwa ry’uyu musirikare wari uri k’ubutegetsi mu gihe gito gishize.

Nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi, uwamusimbuye yaganiriye n’inararibonye zo muri kiriya gihugu bemeranya ko yahabwa uburenganzira akava mu gihugu agahungira muri Togo.

Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yari yaragiye k’ubutegetsi muri Mutarama, 2021.

Uwamusimbuye yitwa Captaine Ibrahim Traoré.

Ni umusirikare ukiri muto ufite imyaka 34 y’amavuko.

Ibyo yasabwe kugira ngo yoroherereze Daniba guhungira muri Togo yarabyemeye binyuze mu bwumvikane, yirinda ko igihugu cyajya mu icuraburindi.

Abasirikare bari k’ubutegetsi muri iki gihe batangaza ko Traoré ari we uzayobora igihugu kugeza igihe abaturage bazahitiramo uzabayobora w’umusivili.

Nyuma  y’uko kuri uyu wa Gatanu taliki 30, Nzeri, 2022 muri Burkina Faso hiriwe havuga amasasu abaturage ntibamenye ikiyihishe inyuma, byaje kumenyekana ko ari Coup d’état yakozwe n’abasirikare bayobowe na Captaine Ibrahim Traoré.

Damiba yari amaze igihe  gito ayobora Burkina Faso ariko abantu bakamunenga ko nta kintu kinini yakoze ngo ashyira ibintu ku murongo mu gihugu kimaze iminsi kibasiwe n’abakora iterabwoba baturuka muri Sahel.

Kuri uyu wa Gatanu abasirikare biriwe baryamiye amajanja bashinga ibirindiro hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Iby’Umukuru w’igihugu.

Bijya gucika byatangiye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 ubwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

Mbere yo kumufata nabwo  habanje kumvikana amasasu.

Guhirika Kaboré k’ubutegetsi byakozwe mu gihe icyo gihe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya Burkina Faso bo bari mu byishimo by’uko ikipe yabo Les Etalons yari yatsinze iya Gabon mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Afurika byaharaniraga gutwara igikombe cy’Afurika riri kubera muri Cameron.

Icyo gihe abasirikare bahiritse Perezida Kaboré bavugaga ko barambiwe ko igihugu cyabo kiyoborwa n’icyo bise ‘agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida’.

Ikindi kivugwaga ko cyatumye abasirikare bafunga Umukuru w’igihugu ni uko ngo Guverinoma yari ayoboye yananiwe guhuriza hamwe amafaranga ahagije kugira ngo akoreshwe mu guhashya abarwanyi bamaze igihe bahungabanya umutekano wa Burkina Faso.

Mbere y’aho ni ukuvuga  Taliki 10, Mutarama, 2022 hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso wari watawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Burkina Faso: Batwitse Ambasade Y’u Bufaransa

TAGGED:BurkinaFasofeaturedPerezidaTogo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abaturage Batwitse Umusirikare Ari Muzima
Next Article Muhanga: Umugabo Wishe Umugore We ‘Bunyamaswa’, Yarashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?