Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: COVID-19 Yafashe Indi Ntera, Perezida Ndayishimiye ‘Yarakaye’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burundi: COVID-19 Yafashe Indi Ntera, Perezida Ndayishimiye ‘Yarakaye’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 January 2021 8:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ubwa mbere mu Burundi abantu 40 banduriye icyorezo COVID-19 mu masaha 48. Iki cyorezo cyavuzwe bwa mbere mu Burundi muri Werurwe, 2020, hafi igihe kimwe n’icyo cyagereye mu Rwanda.

Byatumye hafatwa ingamba zirimo n’uko nta Murundi uzahabwa serivisi iyo ariyo yose atambaye agapfukamunwa.

Mu minsi mike ishize Minisiteri y’ubuzima mu Burundi yapimye abantu 284 isanga abagera kuri 40 baranduye kiriya cyorezo.

uBurundi bwari mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba bufite abantu bake banduye kandi bakicwa na kiriya cyorezo cyayogoje amahanga.

Minisitiri w’ubuzima mu Burundi Bwana Thaddée Ndikumana yagize ati: “ Mu bantu 284 duherutse gupima twasanze 30 baranduye baza biyongera ku bandi 10 bari banduye mu masaha 24 yari ashize. Ni umubare munini mu gihe cy’iminsi ibiri.”

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aherutse kuburira abaturage be ko uzica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azabihanirwa.

Perezida Ndayishimiye

Yagize ati: “ Hari raporo zitugeraho zivuga ko hari bamwe mu bayobozi bica nkana amabwirizwa[amabwiriza] yo kwirinda COVID-19. Uwo ariwe wese tuzasanga ayica tuzamufata nk’umugizi wa nabi agezwe imbere y’amategeko.”

Mu mezi make yakurikiye umuntu wa mbere wagaragayeho ubwandu bwa COVID-19, u Burundi bwanenzwe kudashyiraho amabwiriza akomeye yo kurinda abaturage kuyandura.

Kiriya cyorezo cyageze mu Burundi mu gihe igihugu kiteguraga kujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Kubera inyungu za Politiki, byabaye ngombwa ko ubutegetsi bwirinda kwereka abaturage ubukana bwacyo, ahubwo burareka amatora araba ararangira atsindwa na Gen Evariste Ndayishimiye.

Nyuma y’uko atsinze  amatora, Perezida Ndayishimiye ari gufata ibyemezo bamwe bavuga ko bigaragaza impinduka nziza mu miyoborere y’u Burundi.

Uwo yasimbuye yapfuye nyuma gato y’amatora, habura iminsi mike ngo Perezida watowe arahire.

TAGGED:BurundiCOVID-19IcyorezoNdayishimiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro:Uwataburuwe Ku 110 000 Frw Yamenyekanye, Nicyo Yazize Twakimenye
Next Article Ingingo Z’ingenzi Z’ijambo Rya Museveni Mbere Y’amatora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?