Abafashwe ni batanu barimo abagore bane n’umugabo umwe. Abo ni Sonia Ndikumasabo uyobora Association des Femmes Juristes du Burundi (AFJB), Marie Emerusabe akaba umuhuzabikorwa wayo, Audace Havyarimana uhagarariye ihuriro ryitwa Association pour la Paix et la Promotion des Droits de l’Homme (APDH) ndetse na Sylvana Inamahoro uribereye umuyobozi.
Baherutse gufatirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura.
Itangazamakuru ry’i Burundi rivuga ko bariya bantu bafashwe bitegura kurira indege ngo bajye i Kampala kukahurira n’abo bakorana.
Undi muntu Polisi y’i Burundi yafashe ni ushinzwe imishinga y’ubutaka mu ishyirahamwe
APDH witwa Prosper Runyange ariko we yafatiwe mu Ngozi.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu witwa Martin Ninteretse avuga ko bariya bantu bafashwe bakekwaho uruhare mu midugararo yabaye mu Burundi nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe mu Burundi mu mwaka wa 2015.
Avuga ko bashinze uriya muryuango bagamije kudurumbanya umudendezo wa rubanda.
Ikindi kandi ngo mu iperereza baje gusanga abakozi bawo bakorana n’indi miryango yo hanze bityo bagira amakenga babafata ubwo biteguraga kujya i Kampala.
Polisi y’u Burundi ivuga ko bariya bantu bari barimo gukusanya amafaranga yashoboraga kuzakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba
Burundi Iwacu ivuga ko uwo muryango utigenga bariya bantu bashakaga kujya gutera inkunga no gukorana nawo ari uwitwa Avocats Sans Frontières (ASF).
Ni umuryango utemewe n’amategeko y’u Burundi.
Uyu muryango wavuye mu Burundi taliki 31, Ukuboza, 2018.